Iserukiramuco Kigali Triennial ryanyuze abaryitabiriye mu Biryogo
Iserukiramuco Kigali Triennial ryanyuze abagenda n’abatuye mu Biryogo, i Nyamirambo, aho ryabereye muri Car FreeZone hazwi nko ku Marangi, bakaba basusurukijwe n’abahanzi batandukanye.
Ku munsi wa Kabiri w’iryo serukiramuco, abaryitabiriye basusurukijwe n’ibyamamare nka Hendrickx Ntela, ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga, yafatanyije na Carine Poet, Umunyarwandakazi ukora ibihangano mu buryo bw’imivugo mu mukino bise Ninjye.
Hakurikiyeho icyamamare Eddy Ekete, ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umenyerewe mu buhanzi bw’Imideli ishingiye ku bugeni, wakinnye umukino witwa Cans Men.
Muri ibyo birori hagaragajwe impano zitandukanye, ndetse banerekana uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, aho amacupa atagikenewe akoreshwa ibindi aho kuyajugunyaaho umuntu abonye.
Mu gihe iri serukiramuco rizamara, hateganyijwe ibitaramo birenga 60 mu Rwanda birimo indirimbo, imbyino, ikinamico, sinema, imideli, ubuvanganzo n’ubugeni. Abazasusurutsa Abanyarwanda bazaturuka mu bihugu 25.
Ibikorwa bijyanye n’iryo serukiramuco birikubera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rubavu n’aka Musanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|