Irushanwa rya Miss Rwanda ryavuguruwe, hibandwa ku by’iwacu
Muri Nyampinga w’u Rwanda 2017 hazashyirwa imbaraga mu by’i Rwanda kurusha iby’amahanga nk’uko bitangazwa na Dr Jacques Nzabonimpa ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).

Aganira na Kigali Today, Dr Nzabonimpa yavuze ko kuri iyi nshuro, hatangiye gutangwa amasoko, ubu hakaba haratanzwe isoko ry’umwaka umwe gusa.
Yagize ati “Ubundi amasoko ya Leta ni ko atangwa. Nitubona bitangiye gukomera kuko ni bwo bwa mbere twe twari tubikoze, turashaka kugira ngo turebe niba abantu bazashobora kugendera ku mabwiriza twashyizeho, noneho nitubona bigenda neza, tuzajya twongera gutanga isoko ry’imyaka ibiri cyangwa itatu nk’uko muri MINISPOC bari babikoze.”
Yongeyeho ko uzatsindira iri isoko ari na we uzakurikirana inyungu (Managing) za Miss Rwanda 2017 akanarishakira amafaranga akora igikorwa, kuko Leta nta mafaranga ishyiramo uretse agendanye no gukurikirana imigendekere y’iki gikorwa, bigakorwa n’abakozi bayo.
Rwanda Inspiration Back Up ni yo yari isanzwe itegura iri rushanwa.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazategure irushanwa ry’umukobwa ukiri isugi nibwo abanyarwandakazi bajya biha agaciro kuko ba Miss baradusebya ku byerekeye umuco.
Ariko nyampinga bareke ku mushakira abagabo ku ngufu kuko niba ari umusore umushakira mission kandi bakayijyanamwo, ubwo muzavuga ruswa yigitsina nibindi nkibyo. cyane ko banyampinga bose biyemereye ko kuba isugi ariibyabakera, nubwo bwose benshi ari nabarokore bikantangaza 2.
uyumumisi agomba kutwereka umucomwiza tukamukurikiza nk,urubyiruko murakoze.
Nibyo kwishimirwa cyane kuba iki gikorwa, kizajya gikurikiranwa na Dr J. Nzabonimpa ni imfura rwose ni umuntu w’umugabo cyane, nta mpungenge ko kizagenda neza. Ntarya ruswa nta karengane agira yubaha kandi asabana nabantu bose. Ntabwo yantumye ariko ’ Mushimire ibyiza akora nkimubona nanjye nkiriho’, hari byinshi azabungura bamutege amatwi.
nibyiza kuko uwo wabiteguraga yakoze amakosa menshi.
Twizere ko Nyampinga azaba nibura azi kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda,aho kuba icyongeraza
afite indangaciro zose zumuco nyarwanda ashobora kuganira ningeri zose zabanyarwanda
,nta miss ushyira tatuwage ku ishinya rwose,naho ibya Prince kid na ba Mike ibyo bakoze byaciye intege abana bitabira ays marushanwa.
kwirinda kuza futoneshs umwana muri bootcamp aho abana babona utegurirwa kuba miss