Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rizibanda kuri Made in Rwanda (Video)

Irushanwa ryo gutoranya umukobwa uhiga abandi ubwiza, uburanga n’umuco rizwi nka Miss Rwanda, rizibanda ku bikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda muri uyu mwaka 2017.

Ishimwe Dieudonne yasobanuraga uko gutora nyampinga w'u Rwanda 2017 bizaba biteye. Photo: Natasha
Ishimwe Dieudonne yasobanuraga uko gutora nyampinga w’u Rwanda 2017 bizaba biteye. Photo: Natasha

Uyu mwihariko uzibanda ku myenda izambarwa na ba Nyampinga, ibikomo, inkweto, amasakoshi n’ibindi bikenerwa mu gihe abakobwa barushanwa.

Byatangajwe n’abayobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017 mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, babamenyesha uko iri rushanwa rizagenda muri uyu mwaka.

Ishimwe Dieudonne umuyobozi mukuru wayo yagize ati “ Mu irushannwa ry’uyu mwaka tuzibanda kuri Made in Rwanda kuko ari nayo gahunda y’igihugu .“

Yatangaje kandi ko iri rushanwa rizagaragaramo umwihariko ugereranyije n’amarushannwa yabanje, bashingiye ku bunararibonye bakuye mu irushannwa rya Nyampinga wo ku rwego rw’isi (Miss World), baherutse kwitabira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yashishikarije abandi bakobwa kuzitabira Miss Rwanda 2017, ngo kuko asanga ari iby’agaciro guhagarira igihugu cyawe ndetse ugatanga umuganda wo kucyubaka.

Yagize ati “Nta ko bisa guhagararira igihugu cyawe. Ni byiza gukoresha iyi platform ugatanga umusanzu wawe”.

Miss Umutesi Jolly yakanguriye abandi bakobwa gutinyuka kwitabira irushannwa rya Miss Rwanda 2017. Photo: Natasha
Miss Umutesi Jolly yakanguriye abandi bakobwa gutinyuka kwitabira irushannwa rya Miss Rwanda 2017. Photo: Natasha

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2017 gitangira kuri uyu wa gatandatu, kikazahera mu karere ka Rubavu, kigasoza tariki 25 Gashyantare 2017.

Kugeza ubu abakobwa 105 ni bo bamaze kwiyandikisha guhatanira iryo kamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko uyu si some person wari uhari na last year none se ko bavugaga bya tsindiwe nindi company.impamvu bashaka ko abariho imbere bavaho sikubera amanyanga basanga bakora, uwo mu tyoe ashobora kuba hari inyungu nyinshi abibonamo ariko ninabyo byazamuye Donard Trump buryo niwe wateguraga Miss world. uwo mu tyoe rero ashobora kuba abyungikiramo wenda muri financial way utekereza ubyo igihugu kibyungukiramo aho bank yungukira ukahabura . baringo compation kabisa ese ubu kata bavugaga zabayeho ubushize baraziretse.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka