Irebere uko igitaramo cya Seka Live cyagenze (Amafoto)
Igitaramo ngarukakwezi cy’urwenya gitegurwa na Arthur Nation, cyatamyemo umunya-Nigeria Kenny Blaq na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo Ndumiso Lindi.

Iki igitaramo cyitabiriwe n’abakunda guseka cyatangijwe n’abanyarwenya bo mu Rwanda bakizamuka.
Umwe muri abo banyarwenya ni umusore witwa Patrick wiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Yagarutse ku rwenya rw’uburyo abakire babaho mu buryo butandukanye birindira umutekano bitewe n’amafaranga bafite.
Umwana wa Pasiteri witwa Merci, yagarutse ku ndirimbo z’abarokore, uburyo ziririmbwa n’amagambo aba arimo.

Umukobwa ukizamuka witwa Milly yasekeje benshi avuga inkuru y’umusore bahuye. Izo nkuru ze, kuririmba kwe ndetse n’ijwi rye byashimwe na benshi.
Ndumiso Lindi uturuka muri Afurika y’Epfo, yibukije benshi uburyo indirimbo zo mu myaka ya 1990 zafashaga gutanga ubutumwa mu bakundana.

Umunya Nigeria Kenny Blaq we yavuze ku itandukaniro ry’ababyeyi b’Abanyaburayi n’Abanyafurika. Yaririmbaga azenguruka mu bari bitabiriye igitaramo cya Seka Live bakaganira.
Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo yashimiye abitabiriye Seka Live, anabizeza ibihe byo guseka buri kwezi.





































Amafoto: Promesse Kamanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|