Irebere ibyaraye bibereye mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival (Amafoto + Video)
Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 26 Ugushyingo muri BK Arena habereye igitaramo cyitabiriwe n’abatari bacye baje kwihera amatwi n’amaso abahanzi bagiserutsemo barimo Kayirebwa na Muyango.
Iki gitaramo gisoza ibitaramo bya MTN iwacu muzika festival 2023, cyari giteguye mu buryo bwa gakondo yaba ku mitako yari mu nzu y’ibirori ya BK Arena, yewe haba no kubahanzi bakiririmbyemo.
Sophia Nzayisenga ni we wabanje ku rubyiniro maze akirigita inanga karahava. Yakurikiwe n’itorero Inyamibwa mu mbyino zinogeye buri wese maze hataho Cyusa akurikirwa n’ Ibihame by’Imana.
Ruti Joel ni we wakurikiyeho n’ijwi ryiza riherekejwe n’umuhamirizo w’intore, asoje haza Inganzo Ngari zabyinnye neza nk’ibisanzwe, maze zitura uwo munsi uwahoze ari umuyobozi wabo uherutse kwitaba Imana.
Inganzo Ngari basoje ku rubyiniro hahise haseruka Muyango n’ijwi ryiza cyane ridakangwa n’imyaka nuko akurikirwa na Cecile Kayirebwa aho yaririmbye aherekejwe n’abakobwa b’impanga Ange na Pamella ndetse n’umuhanzi Alouette bose bamenyekanye basubiramo indirimbo ze.
Kigalitoday yabateguriye inkuru y’amafoto abereka uko byari byifashe.
Reba ibindi muri iyi Video
Amafoto + Video: Eric Ruzindana / Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|