Iradukunda Liliane niwe Nyampinga w’u Rwanda wa 2018

Iradukunda Liliane niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2018, ahigitse abakobwa 20 barihanganiraga.

Miss Iradukunda Liliane yambikwa ikamba
Miss Iradukunda Liliane yambikwa ikamba

Iradukunda yungirijwe na Umunyana Shanitah nk’Igisonga cya Mbere na Irebe Umunyana Natasha Ursule watowe nk’Igisonga cya Kabiri.

Wari umuhango wabereye mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018.

Akimara gutorwa, Iradukunda yafashwe n’amarangamutima anashimirwa na bagenzi be mbere yo kwambikwa ikamba na Iradukunda Elsa wari ufite ikamba rya 2017.

Akimara gutorwa yagize ati "Mwakoze kuntora kuko sinari mbyiteze ariko iyi niyo ntangiriro yurugendo rwo gukora ibyo niyemeje."

Aha bari bakivuga izina rye, atarabyiyumvisha
Aha bari bakivuga izina rye, atarabyiyumvisha

Yiyemeje kuzakora umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Miss Iradukunda yatowe kandi nka Nyampinga wagaragaje ubwiza mu kwifotoza (Miss Photogenic), naho Uwase Ndahiro Liliane akaba yabaye uwa Kane ahabwa ikamba rya Nyampinga uzi kubana neza n’abandi (Miss Congeniality).

Misss Iradukunda na bagenzi be bari bamaze igihe kigera ku byumweru bibiri mu mwiherero, aho bigishwaga amateka y’u Rwanda, umuco n’izindi nyigisho zijyanye n’indangagaciro z’igihugu.

Iradukunda Liliane, Miss Rwanda akaba na Miss Photogenic
Iradukunda Liliane, Miss Rwanda akaba na Miss Photogenic
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Akarikumutima

Akarikumutima.seresitini yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Kuberiki,mwatoyeuwonguwo

Akarikumutima.seresitini yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

uwo nyamping ababyeyi be nabo bage bahebwa bareze neza pe

DUSHIME. Noel yanditse ku itariki ya: 25-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka