Iradukunda Liliane niwe Nyampinga w’u Rwanda wa 2018
Iradukunda Liliane niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2018, ahigitse abakobwa 20 barihanganiraga.
Iradukunda yungirijwe na Umunyana Shanitah nk’Igisonga cya Mbere na Irebe Umunyana Natasha Ursule watowe nk’Igisonga cya Kabiri.
Wari umuhango wabereye mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018.
Akimara gutorwa, Iradukunda yafashwe n’amarangamutima anashimirwa na bagenzi be mbere yo kwambikwa ikamba na Iradukunda Elsa wari ufite ikamba rya 2017.
Akimara gutorwa yagize ati "Mwakoze kuntora kuko sinari mbyiteze ariko iyi niyo ntangiriro yurugendo rwo gukora ibyo niyemeje."
Yiyemeje kuzakora umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Miss Iradukunda yatowe kandi nka Nyampinga wagaragaje ubwiza mu kwifotoza (Miss Photogenic), naho Uwase Ndahiro Liliane akaba yabaye uwa Kane ahabwa ikamba rya Nyampinga uzi kubana neza n’abandi (Miss Congeniality).
Misss Iradukunda na bagenzi be bari bamaze igihe kigera ku byumweru bibiri mu mwiherero, aho bigishwaga amateka y’u Rwanda, umuco n’izindi nyigisho zijyanye n’indangagaciro z’igihugu.
Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2018
- VIDEO: Iradukunda Liliane w’imyaka 18 niwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018
- Iradukunda yanditse amateka aba Nyampinga w’u Rwanda (AMAFOTO na VIDEO)
- Miss Rwanda 2018 aramenyekana mu masaha make
- Miss Rwanda 2018: Amajonjora y’i Rubavu, atanze abakandida 6 bazajya mu cyiciro gikurikira
- Miss Rwanda 2018: Hatahiwe Rubavu yibarutse Jolly, Elsa, Igisabo na Guelda
- Miss Rwanda 2018: Batandatu nibo bazaserukira Intara y’Amajyaruguru
- Miss Rwanda 2018: Nyuma y’imyaka 5, Mike Karangwa ntakibarizwa mu bakemurampaka b’irushanwa.
- Abakabakaba 200 bamaze kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018
- Abifuza guhatana muri Miss Rwanda 2018 baratangira kwiyandikisha kuri uyu wa kane
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Akarikumutima
Kuberiki,mwatoyeuwonguwo
uwo nyamping ababyeyi be nabo bage bahebwa bareze neza pe