Inyungu za Nishimwe Naomie yazivanye mu maboko y’abategura Miss Rwanda

Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, yahisemo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko ubwe ari we uzagenzura inyungu ze mu gihe acyambaye iri kamba, bihabanye cyane n’ibyari bimaze imyaka 4 bikorwa.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

Mu ibaruwa Nishimwe Naomie yanditse mu cyongereza ikagera ku munyamakuru wa Kigali Today, Miss Rwanda 2020 yanditse ko kubera inshingano ze azahuza n’inyungu z’umushinga we wo kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, ahisemo kuba ari we wigenzurira inyungu ze n’ibikorwa bye mu gihe cyose yambaye ikamba rya Miss Rwanda.

Ntabwo yavuze niba hari ikibazo yagiranye n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup, ari na bo bategura iri rushanwa, cyane ko byari biteganyijwe no ari yo izajya imureberera inyungu n’ibikorwa bye, nk’uko byagenze kuva muri 2016.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, akoze ibi, nyamara hari ibimenyetso byagaragazaga ko akimara gutorwa yahise agirana ubufatanye n’iki kigo cyamutoresheje, kuko hashize ibyumweru 2 atowe, umunyamakuru wa Kigali Today yaramuhamagaye amusaba ko bagirana ikiganiro, ahita amubwira yihuta ko yavugana na Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup.

Icyo gihe yagize ati “Ku bijyanye n’ikiganiro mwavugana na Prince Kid (nk’uko Ishimwe Dieudonné bakunda kumwita) ni we ushinzwe inyungu zanjye no kumenya za gahunda ngomba kwitabira.”

Ukurikije igisubizo yahaye umunyamakuru icyo gihe, byumvikanaga ko hari imikoranire mu minsi mike yakurikiye itorwa rya Miss Rwanda 2020, nyamara rikaba rihise rihagarara ku mpamvu zitarasobanuka.

Turacyashaka kumenya icyo uruhande rutegura Miss Rwanda rubivugaho….

Iyi ni yo baruwa Miss Rwanda Nishimwe Naomie yanditse amenyesha abantu izo mpinduka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka