Inkomoko ya Bikini umwambaro ukunze guteza impaka

Hirya no hino ku isi mu mico itandukanye usanga batavuga rumwe ku mwambaro wa “Bikini” wagenewe abagore cyangwa abakobwa bagiye ku mazi koga.

Amateka agaragaza ko “Bikini” ifite inkomoko mu bihe bya cyera mu Baromani. Abashakashatsi bageze i Roma bagiye bahabona ibishushanyo by’abakobwa bambaye utwenda tw’imbere gusa tumeze nka Bikini.

Ibi bishushanyo bigaragaza abakobwa bambaye Bikini byagaragaye bwa mbere i Roma
Ibi bishushanyo bigaragaza abakobwa bambaye Bikini byagaragaye bwa mbere i Roma

Ubusanzwe ariko Bikini tubona muri iki gihe zifite inkomoko mu Bufaransa. Mu mwaka wa 1946, umunyamideli w’umufaransa witwa Jacques Heim wari ufite iduka ricuruza imyenda yo kujyana ku mazi, yazanye ku isoko utwenda duto tw’imbere atwita “Atome”.

Utwo twenda ariko ako hasi kari gafite mu rukenyerero harehare ku buryo hahishaga umukondo w’ukambaye.

Muri icyo gihe undi mufaransa witwa Louis Réard wakoraga ibijyanye n’umukanishi, wayoboraga iduka rya nyina ricuruza imyambarabo y’abagore, nawe yatangije ubundi bwoko bwa “Bikini” bugezweho.

Uyu mugabo ngo yabonaga abakobwa n’abagore bajya ku mazi bambaye za “Bikini” ariko nini zitagaragaza ikimero cyabo neza.

Yahise yigira inama yo gukora “Bikini” nto zigaragaza ibice by’umubiri bitandukanye birimo umukondo.

Izina "Bikini" ryaturutse he?

Wikipedia igaragaza ko icyo gihe aribwo utwo twambaro bajyana ku mazi koga twafashe izina rya "Bikini" kuko Louis Réard yadukoze mu gihe Amerika (USA) yageragezaga ibisasu bya kirimbuzi ahitwa Bikini Atoll.

Izo Bikini zakozwe nuwo mugabo zaravuzwe cyane mu bitangazamakuru kuko zatumaga uzambaye agagaza umukondo, ibintu bitari byarigeze bibaho mu Bufaransa.

Uyu mufaransakazi yari arimo kwamamaza Bikini yakozwe na Louis Réard mu 1946
Uyu mufaransakazi yari arimo kwamamaza Bikini yakozwe na Louis Réard mu 1946

Kuva icyo gihe umwambaro wa “Bikini” waramamaye hirya no hi ku isi ariko ibihugu bimwe na Kiliziya Gatolika birawamagana bivuga koudakwiye kwambarwa mu ruhame.

Mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World yabaye mu mwaka wa 1951, abahatanaga muri iryo rushanwa bambaye “Bikini” ariko nyuma iza gucibwa burundu muri iryo rushanwa.

Uburyo “Bikini” yakomeje kwamamazwa mu bitangazamakuru no mu birori bitandukanye byatumye ikwirakwia ku isi ibyamamare bitandukanye birayambara n’abandi bakunda kujya ku mazi koga batangira kuyambara.

Kwambara “Bikini” mu ruhame hari aho bihanirwa

Kugeza na n’ubu “Bikini” ivugwaho cyane mu bitangazamakuru. Nko mu mwaka wa 2012 mu mujyi wa Barcelona muri Espagne, ubuyobozi bwaho bwashyize itegeko ribuza kwambara “Bikini” mu ruhame uretse ahegereye aho bogera ku mazi.

Abishe iryo tegeko bacibwaga amande y’amayero ari hagati ya 120 na 300 (ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 300RWf).

Muri 2012 abakobwa babiri bo muri Philippines babujijwe kwitabira ibirori birangiza amasomo yabo (Graduation) kubera ko bifotoje bambaye “Bikini” amafoto yabo bakayashyira kuri Facebook.

Aha ni mu 1965 Bikini zitangiye kwamamara ku isi
Aha ni mu 1965 Bikini zitangiye kwamamara ku isi

Muri 2013 kandi abagore bane bo muri Amerika muri Leta ya South Carolina batawe muri yombi kuko bari bambaye “Bikini” nto cyane zigaragaza ibibuno byabo.

Mu bihugu bitandukanye hagiye hagaragara abantu batishimira “Bikini” bitewe n’uburyo igaragaza ubwambure bw’abagore n’abakobwa.

Kwambara "Bikini" bifatwa gute mu Rwanda?

No mu Rwanda umwabaro wa “Bikini” ntuvugwaho rumwe. Urugero rwa vuba ni urwa Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo” uhagarariye u Rwanda muri “Miss Earth 2017” iri kubera muri Philippines.

Miss Igisabo yanze kwambara “Bikini” ubwo habaga amarushanwa yo kwambara iyo myambaro yagenewe abagiye ku mazi koga.

Mu gihe abahatanaga bose bazaga kwiyereka abantu batandukanye n’abagize akanama nkemura mpaka bambaye “Bikini”, Miss Igisabo yaje kwiyereka yambaye ikanzu ndende.

Miss Igisabo yanze kwambara Bikini muri Miss Earth mu gihe abo bahatanaga bo bazambaye
Miss Igisabo yanze kwambara Bikini muri Miss Earth mu gihe abo bahatanaga bo bazambaye

Ababonye “Miss Igisabo” babyakiriye mu buryo butandukanye bamwe bavuga ko yari akwiye kwambara “Bikini” kuko byari kumuha amahirwe yo guhesha ishema u Rwanda yambikwa umudali.

Hari n’abandi bavuze ko yakoze neza kutambara “Bikini” kuko ihabanye cyane n’umuco Nyarwanda.

Muri 2016, Colombe Akiwacu yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ubwo yambaraga “Bikini” mu irushanwa ry’ubwiza rya “Miss Supranational” ryabereye mu gihugu cya Polagne.

Ibi byatumye twegera abashinzwe ibijyanye n’umuco nyarwanda kugira ngo batangarize Abanyarwanda icyo bavuga ku myambarire ya “Bikini”.

Dr Jacques Nzabonimpa, ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) avuga ko kwambara Bikini ku mazi umuntu agiye koga ntacyo bitwaye.

Agira ati “Biterwa n’aho uyambaye. Niba uyambaye ugiye aho bogera muri ntakibazo. Ariko kugira ngo umukobwa w’umunyarwandakazi agende imbere y’abantu agende yizunguza ahongaho yerekana imiterere ye ntabwo bijyanye n’umuco Nyarwanda.”

Muri 2016 Colombe Akiwacu yambaye Bikini ubwo yitabiraga “Miss Supranational”
Muri 2016 Colombe Akiwacu yambaye Bikini ubwo yitabiraga “Miss Supranational”

Grace Mutabazi Mukundente, ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco avuga ko ariko “Bikini” yambawe mu rwego rw’akazi idahabanye n’umuco nyarwanda.

Agira ati “Ku bwanjye imyambarire igendana n’ahantu umuntu ari n’icyo agiye gukora. Imyenda ya siporo. Ugiye muri pisine ntabwo wakinjiranamo imikenyero. Ntabwo wakinjiranamo ijipo ndende yagutega urimo koga.”

Akomeza agira ati “Umwambaro w’umwuga. Uri umusirikare wambara imyenda ya gisirikare ariko kubijyanye n’umuco sinzi ko harimo ko umugore yambara ipantaro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ahaaaaa ngayo nguko

bizimana john yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Kutambara bikini ni ukwerekana ko atari yitumye, mu Rwanda umwari nti yiyandarika;hari ubuserukizi bwiza buruta ubwo?abo ba RDB, naya miss yamusetse cg Colombe akora defile nta na ga kareso cg isutiye yambaye mwavuga ngo ni umwali ubereye guserukira umuco(ko Gisabo aserukiye umuco si ubwiza cg byose birimwo)

jeanne yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Jyewe nk’umuntu usheshe akanguhe, mbona n’ubwo uliya mwana atahabwa umudari wo muli iliya myiyerekano, akwiye gushimwa ndetse igihugu cye yahesheje ishema kikamwihera ishimwe.
Buliya azavayo abantu bamenye icyo "AGACIRO" mu kinyarwanda bivuze.Si amafaranga cg ikamba, kandi yari abahatse mu buracya pe!
Simpari muzamunyakirire.

EVARISTE J. Musonera yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka