Ingengabihe y’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yamenyekanye

Igikorwa cyo gutoranya Nyampinga uhiga abandi mu muco no mu buranga, Miss Rwanda 2022 kiregereje, aho abagitegura bashyize ahagaragara ingengabihe yacyo.

Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, mu kiganiro n'abanyamakuru
Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, nibwo Rwanda Inspirational Back Up yashyize ahagaragara ingengabihe y’uko igikorwa cyo gutoranya nyampinga uhiga abandi mu bwiza no mu muco kizagenda.

Nimwiza Meghan, umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, yashyize ahagaragara ingengabihe izagenderwaho kugeza Abanyarwanda bamenye nyampinga w’u Rwanda 2022.

Iri rushanwa amajonjora yaryo y’ibanze ya mbere akaba azatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru, akazaba ku wa 29 Mutarama 2022, hakazarara hamenyekanye abakobwa bazahagararira iyo Ntara.

Tariki ya 30 Mutarama 2022, mu Ntara y’Iburengerazuba nibwo hazakorwa amajonjora, mu gihe mu ntara y’Amajyepfo ku wa 5 Gashyantare 2022 aribwo icyo gikorwa kizaba.

Abakobwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba bo bakaba bazatoranywa ku wa 6 Gashyantare 2022.

Mu Mujyi wa Kigali ni ho hazamenyekana bwa nyuma abakobwa bazajyana n’abandi muri ‘bootcamp’, bikazakorwa ku wa 12 Gashyantare 2022, maze ‘pre selection’ ikazaba ku wa 26 Gashyantare 2022, aribwo bazatoranya abakobwa bahize abandi bakabona amahirwe yo gukomeza.

Abanyamakuru n'abandi bitabiriye icyo kiganiro
Abanyamakuru n’abandi bitabiriye icyo kiganiro

Umuhango nyamukuru utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda wo kumenya Nyampinga uhiga abandi uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2022, usimbura Ingabire Grace wari urifite muri 2021 ukazaba ku wa 19 Werurwe 2022.

Nyampinga 2022, azagenerwa umushahara w’ibihumbi 800Frw mu gihe cy’umwaka wose ndetse agahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye birimo imodoka ya Hyundai igezweho, yifitemo ikoranabuhanga ritamenyerewe hano mu Rwanda.

Kurikira uko iki gikorwa cyagenze muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nifuzaga kumenya ibisabwa ngo umuntu yitabire miss Rwanda

Gihozojosephine yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Nifuzaga kumenya ibisabwa ngo umuntu yitabire miss Rwanda

Gihozojosephine yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Muri iryo jonjora muzaduhe amafoto ameze neza twiteguye kubajya inyuma kuki Kigali today mumajyaruguru tuyikunda kubi

Dushimimana assa yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka