Ingabire Jolie Ange yikuye mu irushanwa rya Miss Rwanda

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko Ingabire Jolie Ange yavuye mu irushanwa nyuma y’uburwayi bukomeye butatuma akomeza urugendo rwo guhatana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 nibwo abategura iri rushanwa bashyize itangazo ku rubuga rwa Twitter bavuga ko : Ingabire Jolie Ange adashobora gukomeza guhatanira ikamba n’ubwo nta yandi makuru arenzeho yatangajwe.

Ingabire Jolie Ange avuye mu irushanwa habura icyumweru ngo hatangwe ikamba yari amaze amezi 2 ahatanira, ibi bikaba bivuze ko mu mwiherero hasigaye abakobwa 19 gusa.

Ingabire Jolly Ange wari ufite nimero icyenda (9) arangije amashuri yisumbuye mu mateka, mu bukungu n’ubuvanganzo.

Umushinga we ni ugukangurira urubyiruko kwizigamira, aho azanashinga amatsinda y’urubyiruko hagamijwe kwizigamira kugira ngo bibe umuco mu bakiri bato.

Yari yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niyegure ubwo nawe abonye adashoboye

rwabugili yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Oooo, birambabaje kuko uyu mukobwa nubwo ntahandi tuziranyeho,niwe nari narahaye amahirwe none ngo avuyemo.Ubuse koko arwayiki?

Mike yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka