Imyiteguro ya East African Party igeze kure

Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo ikirori gusoza umwaka gitegerejwe n’abenshi, East African Party, ngo kibe, imyiteguro yacyo igeze kure nk’uko twabitangarijwe na Babou, umwe mu bateza imbere umuziki wo muri ibi bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (East African Promotors).

Ubwo twaganiraga tariki 28/12/2011 yari ari i Gikondo mu gikorwa cyo gutegura aho kirori kizabera ahasanzwe habera imurikagurisha (exposition).
Babou yavuze ko imyiteguro igenda neza cyane kandi ko bigeze kure.

Twamubajije niba hari udushya turi muri iki kirori adusubiza muri aya magambo ati “igishya cya mbere nababwira ni uko yo izaba ari show+party. Ntabwo party izaba nyuma kandi ikirori kizagera mu gitondo. Naho ibijyanye n’utundi dushya, nababwira ko duhari twinshi cyane murahishiwe, ibyinshi muzabibona muhageze.”
East African Party itegurwa na East African Promotors ni ikirori kiba buri mwaka kigahuza ibirangirire muri muzika muri aka karere.

Icy’uyu mwaka ni agashya kuko abo bahanzi b’ibyamamare muri aka karere bazaba baje mu Rwanda kwifatanya n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda. iki gitaramo kizaba tariki 31/12/2011 ijoro ryose guhera sa moya kugera bukeye. Kwinjira ni amafaranga 5000 muri VIP na 2000 ahandi.

Hazaba hari abahanzi nka Mister Flavor wo mu gihugu cya Nigeria waririmbye indirimbo Ashawo dukunze kwita Sawa Sawa; Kidumu wo mu Burundi n’abanyarwanda nka Riderman, Tom Close, Jay Polly, Kitoko, King James, Uncle Austin, Dream Boys, Knowless, Franck Joe ubu ubarizwa muri Canada, hamwe na Daddy Cassanova.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka