Impala ntizigisusurukije abatuye umujyi wa Ruhango

Mu gihe Abanyaruhango bari biteguye gucinya akadiho kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012 babifashijwemo na Archestre Impala, ntibigishobotse kuko iyi gahunda yasubitswe n’Impala.

Hari hashize nk’icyumweru aho unyuze hose mu mujyi wa Ruhango, wumva nta kindi kiganiro uretse gutegura uburyo abatuye uyu mujyi bazacinya umudiho kakahava.

Ku mugoroba wa tariki 15/11/2012, nibwo byamenyekanye ko Impara zitakifatanyije n’abanyaruhango kubera gahunda Impala zikirimo.

Mu butumwa bugufi bwagaragaye ku materefone agendanwa, bwatanzwe n’umwe mu bafasha Impala kumenyekana bwagiraga buti “ibitaramo byaberaga mu ntara y’Amajyepfo ntibikibaye ni aha weekend itaha tuzababwira”.

Bari biteguye kuyubyina kakahava.
Bari biteguye kuyubyina kakahava.

Orchestre Impala, ivuga ko igiye kubanza kwitegura bihagije, ubundi ikagarukana imbaraga zihagije mu ntara y’Amajyepfo. Izi Mpala zihagaritse ibitaramo byabo nyuma yo gutaramana n’abatuye mu mujyi wa Huye na Nyanza.

Umwe mu baturage utuye mujyi wa Ruhango, yagize ati “njye nkimara kumenya ko Impala zitakije numvise mbabaye cyane. None se nawe reba muri uyu mujyi nta hantu na hamwe wabona ho kwidagadurira, ubwo rero twari twishimye ko natwe tugiye kwidagadura”.

Amakuru y’uko Impala zagombaga kwifatanya n’Abanyaruhango mu gucinya akadiho, yari yatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, mu kiganiro yari yagiranye n’abanyamakuru tariki 08/11/2012.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka