Imodoka y’ ‘imbabura’, Miss wabyaye… udushya 15 muri Miss Rwanda

U Rwanda kimwe n’ahandi, rutegura amarushanwa ya nyampiga w’igihugu, hagatorwa umukobwa uhiga abandi akambara ikamba mu gihe cy’umwaka wose, akaba yanahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Irushanwa rya Miss Rwanda mu Rwanda ryatangiye mu w’1992, ariko risa nk’iridahawe agaciro, kuko ritari riteguwe neza. Miss Rwanda wa mbere uzwi ni Miss Rwanda 1993.

Aya marushanwa ahanini agenda arangwa n’udushya twinshi cyane tuba tutiteguwe na buri wese. Kigali Today yabateguriye udushya 15 twavuzwe cyane kurusha utundi kuva iri rushwanwa ryavugwa bwa mbere mu gihugu, kugeza uyu mwaka aharimo gushakwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019.

1. Mu 1992 miss Rwanda isa nk’itarabaye

Muri uwo mwaka, abateguye iryo rushanwa ndetse n’abaryitabiriye basaga nk’abatiteguye. Byarangiye abakobwa batsinze nta bihembo bahawe, ndetse n’uwabaye miss amenywa na bake cyane barimo abaryitabiriye gusa. Ibi bituma uyu mu miss adashyirwa ku rutonde rwa ba Miss igihugu cyagize.

2. Mu 1993 Miss Uwera Delila yahembwe ibihumbi 50

Ubwo iri rushanwa ryari ribaye bwa kabiri, byari bigoye kubona abakobwa baryitabira, ariko Lion Imanzi wabaye umushyushyarugamba, yavuze ko haje kuboneka abakobwa 10, maze hatorwa Uwera Delila, ahembwa ibihumbi 50 Frw, ndetse n’ibihembo birimo amasabune n’amavuta byatanzwe n’uruganda Sulfo Rwanda.

Ni irushanwa ryabereye muri Hotel Chez Lando, rikaba ryari ryateguwe n’iduka ‘Partners international’.

Miss Rwanda 1993 Uwera Delila
Miss Rwanda 1993 Uwera Delila

3. Hagati y’ 1994 n’ 2008 nta miss Rwanda watowe

Iki gihe kingana n’imyaka 14 nta Miss Rwanda yabaye, bitewe ahanini n’uko igihugu cyari cyarashegejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byinshi byari birimo gusubizwa mu buryo harimo n’itegurwa rya Miss Rwanda.

4. Mu 2009 Miss Bahati Grace yabyaye akiri miss

Uyu mukobwa watowe Abanyarwanda basa n’abari baribagiwe abandi basa nk’abarimo kumenya bwa mbere ibya miss Rwanda, yahuye n’ibihe bitoroshye birimo kuba yaramaranye ikamba imyaka itatu hataratorwa umusimbura.

Ibi byanamukururiye kuvugwa cyane igihe yabyaraga umwana w’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo mu 2012, kuko yari akiri nyampinga w’u Rwanda kandi bitemewe kubyara ugifite ikamba.

Miss Grace Bahati n'umuhungu we
Miss Grace Bahati n’umuhungu we

5. Muri 2012 Miss Aurore ntiyambitswe ikamba na Miss Grace yari asimbuye

Ku itariki ya 01 ukuboza 2012 nibwo hagombaga kumenyekana Miss Rwanda ugomba gusimbura Miss Bahati Grace wari umaze imyaka itatu yambitswe ikamba nka miss Rwanda 2009.

Abakurikiye iri rushanwa batangajwe no kubona ubaye Nyampinga muri uwo mwaka ari we Aurore Umutesi Kayibanda adashyikirijwe ikamba na Nyampinga Bahati Grace nyuma yuko atatumiwe muri ibi birori, kuko yari yarabyaye umwana, kandi mbere yo kuba miss yemera ko atazabyara cyangwa ngo ashake umugabo acyambaye ikamba.

Kayibanda Aurore yamaranye ikamba imyaka ibiri kuko umwaka yagombaga gusimburwamo wa 2013 nta matora ya Miss Rwanda yabaye.

6. Mu 2014 umukobwa yavuze igifaransa kitabaho

Iri rushanwa ryashojwe ku wa 23 Gashyantare 2014 ryegukanywe na Akiwacu Colombe aho yambitswe ikamba na Aurore Umutesi K.

Mu gihe abakobwa bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu baharaniraga kuba ba nyampinga, mu bibazo bagiye babazwa n’abakemurampaka byagaragaye ko aba bakobwa batumvaga indimi z’amahanga babajijwemo bagasubiza ibiterekeranye n’ibyo babajijwe, kandi mu rurimi rupfuye. Iri rushanwa ryaranzwe n’indimi bamwe bise iz’umuriro.

Umuhoza Gislaine yasubije ikibazo bigaragara ko mu by’ukuri atazi ururimi yari abajijwemo.

Abakemurampaka: si vous étiez un jour nommée maire de la ville de Kigali, quel est le problème que vous allez régler, et pourquoi ce problème? (muramutse mubaye umuyobozi w’umujyi wa kigali ni ikihe kibazo wakwibandaho mu gukemura byihuse ?)

Umuhoza Gislaine yavuze igifaransa abantu barumirwa
Umuhoza Gislaine yavuze igifaransa abantu barumirwa

Umuhoza Gislaine: Le problème que je vais régler, c’est la problème des enfants de la mère qui vont mourir avant né, la problème que je règles c’est la problème des enfants qui ont mort avant nés. Tugenekereje ibyo yashatse kuvuga, ngo azita ku kibazo cy’impfu z’abana bapfa bavuka, kugira ngo gishakirwe umuti.
Aha wakurikirana uko abahataniraga kuba ba Nyampinga w’u Rwanda bavuze indimi zitangaje.

7. Miss Colombe yahawe imodoka ishaje

Muri uyu mwaka kandi Miss Colombe wagizwe Nyampinga, yahawe imodoka ishaje y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan ndetse bigeze aho iramunanira imara igihe kirekire mu igaraje yarabuze icyuma cyapfuye.

Bijya gutangira ngo Minisiteri y’umuco yari yaravuze ko izahemba uyu mukobwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai I 10 Grand nshya ifite agaciro ka miliyoni 13, gusa birangira ahawe Nissan ifite agaciro kari munsi y’ayo mafaranga yari imaze igihe igenda mu muhanda, kuko yasohotse muri Magerwa taliki 27 Gashyantare 2013 ihabwa Miss Rwanda ku itariki ya 23 Gashyantare 2014.

Imodoka Miss Colombe yahawe yari imaze umwaka igenda mu mihanda ya Kigali
Imodoka Miss Colombe yahawe yari imaze umwaka igenda mu mihanda ya Kigali

Muri uyu mwaka kandi amatora ya miss Rwanda yagaragayemo akajagari gakabije, kanatumye umuhango w’isozwa rya miss Rwanda umara iminsi ibiri kuko miss yamenyekanye byageze ku wundi munsi.

8. Ifoto ya Miss Colombe na Miss Aurore basoma King James yaravuzwe biratinda

Iyi ni ifoto yamamazaga ibikorwa bya sosiyete imwe ikora ibijyanye n’itumanaho mu gihugu. Benshi bavuze ko aba bakobwa bagombaga kuba icyitegererezo cy’umukobwa ufite umuco Nyarwanda baba barataye umuco bakajya gusomana ku karubanda, ikirenze ibyo bagasoma umuhungu umwe ari babiri. Cyakora aba bakobwa bavuze ko nta kibazo babonye mu byo bakoze.

Miss Colombe na Miss Aurore basomye King James benshi barabigaya
Miss Colombe na Miss Aurore basomye King James benshi barabigaya

9. Mu 2015 Miss watowe yiswe umunyamahanga

Muri uyu mwaka hatowe Miss Kundwa Doriane, akimara gutorwa ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangiye kwandika ko uyu mukobwa ari Umugandekazi uvuka i Kampala, ndetse bamwe bakeka ko ari bwamburwe ikamba, ariko birangira abantu bamenye ko ari Umunyarwandakazi uvuka mu karere ka Kicukiro.

Miss Doriane yiswe umunyamahanga birangira bigaragaye ko ari Umunyrwandakazi w'i Kicukiro
Miss Doriane yiswe umunyamahanga birangira bigaragaye ko ari Umunyrwandakazi w’i Kicukiro

10. Muri 2016 miss watowe, nyuma bamugereranya na Michael Jackson

Ku nshuro yaryo ya 6 Finali ya nyampinga w’u Rwanda yabaye tariki 27 Gashyantare 2016, irushanwa ryegukanwa na Jolly Mutesi wambitswe ikamba na Doriane Kundwa. Miss Jolly wari ufite imyaka 20 icyo gihe yari ashabutse kandi azi kuvuga neza ikinyarwanda n’Icyongereza, benshi bakabona ko ashobora kuzagera kure mu marushanwa mpuzamahanga.

N’ubwo ari uko benshi babibonaga, Jolly nta kamba rinini yakuye muri Miss World, uretse kuba umushinga we waraje muri 20 ya mbere myiza. Uwabaye igisonga cya mbere cya Miss ari we Peace Ndaruhutse Kwizera, yaje kwegukana ikamba rya Miss Naiades 2016.

Miss Jolly yaje kuvamo inzobe yaka benshi bakeka ko yakoresheje amavuta ahindura uruhu
Miss Jolly yaje kuvamo inzobe yaka benshi bakeka ko yakoresheje amavuta ahindura uruhu

11. Mu 2017 Miss Igisabo yaravuzwe karahava, Kalimpinya na we asiga imvugo

Mu irushanwa ryashojwe ku itariki ya 26 Gashyantare 2017 ku nshuro yaryo ya 7 nibwo Iradukunda Elisa yatorewe kuba nyampinga wahize abandi naho Uwase Hirwa Honorine wavuzwe cyane kubera uburyo yari ateye neza, aba miss wakunzwe na benshi ‘Miss Popularity’.

Havuyemo umukobwa Habiba Ingabire utarigeze ubona ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nyuma yo kwiyamamariza guhagararira umujyi wa Kigali, bityo agaragaza umujinya mwinshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram atuka byimazeyo umwe mu bakemurampaka, Rwabigwi Gilbert. Nyuma Habiba Ingabire yagiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017.

Muri uyu mwaka kandi, izina ‘Kalimpinya’ ryagoye benshi cyane mu bari mu cyumba.

Ubwo Miss Kalimpinya, wari watomboye umubare 3, wanaje kuba igisonga cya Gatatu cya Miss Iradukunda Elsa, yageraga imbere y’akanama nkemurampaka yarivuze ati“Nitwa Queen Kalimpinya…” Mike Karangwa wari uyoboye akanama nkemurampaka amusaba gusubiramo, maze arongera ati“Nitwa Queen Kalimpinya…” abakemurampaka bamubajije icyo bivuze na we ati ”Bisobanuye Umuhandangabo, umuhanga w’umuheto”, n’ubwo benshi batamenye icyo bisobanuye ntawongeye kubimubazaho, bahise bajya ku bindi bibazo.

Miss Honorine wamenyekanye nk'Igisabo bamwe bavuga ko yavuzwe k'urugero rumwe na Josiane
Miss Honorine wamenyekanye nk’Igisabo bamwe bavuga ko yavuzwe k’urugero rumwe na Josiane

Miss Queen Kalimpinya yadukanye inyogosho, yo guca akarongo mu musatsi, benshi baramwigana ndetse ako karongo bakita Akalimpinya.

12. Mu 2018 abakobwa bakamiye mu tudobo

Muri iri rushanwa ku inshuro yaryo ya 8 ryari ryitabiriwe n’abana b’impanga bagaragaye mu majonjora. Abo ni: Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise ni abakobwa birabura bari bafite imyaka 22.

Hanabonetse kandi impinduka mu kanama k’abakemurampaka aho uwari ugakuriye Mike Karangwa atabashije kugaruka agasimburwa na Isheja Sandrine.

Muri iri rushanwa kandi hakunda no kugarukwa ku bijyanye n’umuco nyarwanda, ariko ibyabaye byo ni agahomamunwa aho abakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga bakamiye mu tudobo tuvamo isabune.

Abakobwa bakamiye mu tudobo benshi barabinenga
Abakobwa bakamiye mu tudobo benshi barabinenga

13. Muri 2019 Mwiseneza yaravuzwe karahava

Mu matora ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 agikomeje, Mwiseneza Josiane yaravuzwe cyane bitewe n’impamvu na we adasobanukiwe neza.

Bamwe baketse ko ari uko akomoka mu cyaro ndetse akaba yaranaje n’ibirenge mu gihe hamenyerewe abakobwa baza bikozeho cyane ndetse bakaza mu modoka nziza, we si uko. Yaje yakoze urugendo rushobora kuba rugera ku biromotero 10 n’amaguru ndetse yanatsitaye, kuva ubwo izina Mwiseneza Josiane ryigarurira imitima y’abafana batari bake kugeza na magingo aya.

Hagaragayemo kandi umukobwa Isimbi Noeline waje guhatanira ikamba rya nyampinga nubwo bitamuhiriye ngo akomeze, uyu akaba ari umukobwa wiyemerera ko yabaye umwana wo mu muhanda ndetse akaba umumansuzi yewe akaba yarakoze byinshi bidahesha umukobwa w’u Rwanda icyubahiro, nko gufungwa henshi kandi kenshi, gusa akavuga ko yahindutse ndetse ashaka gutanga urugero rw’uko ubuzima bwose umuntu yanyuramo ashobora kuburenga akagera kuri byinshi byiza.

Mwiseneza Josiane yaravuzwe ku rugero ruruta undi mukobwa wese muri Miss Rwanda
Mwiseneza Josiane yaravuzwe ku rugero ruruta undi mukobwa wese muri Miss Rwanda

14. Mu 2019 Abakemurampaka ni abagore gusa

Mu gihe mu myaka yashize wasangaga abakemurampaka bagizwe n’abagabo ndetse n’abagore barimo Dr Higiro Jean Pierre, Karangwa Mike, Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja n’abandi, uyu mwaka si ko bimeze.

Kuva mu majonjora abakemurampaka ni abagore n’abakobwa gusa kuko ari Miss Jolly Mutesi (Miss Rwanda 2016), Uwase Marie France, umunyamakuru Iradukunda Michele, n’umunyamakuru Everyne Umurerwa.

15. Miss Rwanda, tike yo gutura hanze

Mu bakobwa umunani bambitswe ikamba rya Miss Rwanda, kugeza ubu babiri gusa na bo baheruka ni bo batuye mu Rwanda ari bo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane. Icyakora na bo, birashoboka ko ejo cg ejobundi bazakurikira bagenzi babo.

Miss Rwanda 1993 Uwera Delila yibera i Burayi, Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yibera muri Amerika, Miss Rwanda 2012 Kayibanda Aurore na we aba muri Amerika, Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe aba mu Bufaransa, mu gihe Miss Rwanda 2015 aba muri Canada.

Miss Aurore Kayibanda atuye muri USA
Miss Aurore Kayibanda atuye muri USA
Miss Akiwacu Colombe ni umwe mu ba Miss bahise bajya gutura hanze
Miss Akiwacu Colombe ni umwe mu ba Miss bahise bajya gutura hanze
Akiwacu Colombe mu irushanwa rya Miss Supranational muri Pologne muri 2016
Akiwacu Colombe mu irushanwa rya Miss Supranational muri Pologne muri 2016
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwibagiwe kutubwira ko mbere ya miss Grace Bahati habayeho miss Akazuba Cynthia ko mutajya mumuvugaho we ntiyabaye miss se?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka