Imodoka bazahemba Miss Rwanda 2017 yamuritswe (Amafoto)

Bimwe mu bihembo bizahabwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2017 harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf.

Iyi modoka niyo izahembwa Miss Rwanda 2017 ifite agaciro ka miliyoni 16RWf
Iyi modoka niyo izahembwa Miss Rwanda 2017 ifite agaciro ka miliyoni 16RWf

Iyo modoka yamurikiwe Abanyamakuru mu ikiganiro cyo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya Miss Rwanda 2017, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017.

Rwanda Inspiration Back Up, itegura iryo rushanwa, itangaza kandi ko, Miss Rwanda 2017 azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.

Biteganyijwe ko guhitamo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, bizatangirira mu Mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki ya 14 Mutarama 2017.

Tariki ya 15 Mutarama 2017, guhitamo abahatanira Miss Rwanda 2017, bizabera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Tariki ya 21 Mutarama 2017, guhitamo ba Nyampinga bizabera mu Mujyi wa Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

Tariki ya 22 Mutarama 2017, hazakurikiraho Intara y’Iburasirazuba. Guhitamo ba Nyampinga bizabera i Kayonza.

Tariki ya 28 Mutarama 2017, hazaba hatahiwe abo mu Mujyi wa Kigali, bibere i Remera.

Hazatorwa ba Nyampinga batanu muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali. Uko ari 25 bazatoranywamo 15, tariki ya 04 Gashyantare 2017. Abo bazahita bajya mu mwiherero i Nyamata uzatangira tariki ya 12-24 Gashyantare 2017.

Iyo modoka iracyari nshya
Iyo modoka iracyari nshya

Nyampinga w’u Rwanda 2017 azamenyekana tariki ya 25 Gashyantare 2017. Uzatorwa azambikwa ikamba rya Miss Rwanda asimbure Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda 2016.

Ikindi ngo ni uko uzajya atorerwa kuba Miss Rwanda azajya yitabira irushanwa rya Miss World, nkuko Miss Jolly yaryitabiriye mu Kuboza 2016.

Uko niko imodoka izahembwa Miss Rwanda 2017 imeze imbere
Uko niko imodoka izahembwa Miss Rwanda 2017 imeze imbere

Ibisabwa abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017

1. Kuba ari umunyarwandakazi

2. Kuba afite hagati y’imyaka 18-24

3. Kuba yararangije amashuri yisumbuye

4. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’icyongereza, igifaransa n’igiswayiri

5. Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura

6. Kuba apima ibiro hagati ya 45-70

7. Kuba atarigeze abyara

8. Kuba yiteguye kumara byibuze umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze

9. Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba

10. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe

11. Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenda Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Rwanda azahembwa iyi modoka anahabwe umushahara w'ibihumbi 800RWf buri kwezi
Miss Rwanda azahembwa iyi modoka anahabwe umushahara w’ibihumbi 800RWf buri kwezi

Amafoto: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yoooooo!!!!!!! ninziza cyane nukuri

Ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Elsa Oyeeee!!!!

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka