Ikamba rya ‘Miss Universe 2021’ ryegukanywe na Harnaaz Sandhu wo mu Buhinde

Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu irushanwa rya Miss Universe 2021 ryitabirwa n’abakobwa babaye ba Nyampinga mu bihugu byabo, akaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya 70, muri uyu mwaka rikaba ryarabereye mu gihugu cya Israël.

Miss Harnaaz Sandhu
Miss Harnaaz Sandhu

Ibyavuye muri iryo rushanwa byatangajwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, ikamba rya Miss Universe 2021, rikaba ryegukanywe na Miss Harnaaz Sandhu, ari we Miss w’igihugu cy’u Buhinde.

Nyampinga w’u Buhinde yagukanye iryo kamba mu birori byo gusoza iryo rushanwa ryabereye ahitwa i Eliat muri Israël. Uwo Nyampinga ubu ufite imyaka 21 y’amavuko, yambaye iryo kamba akurikira Miss Andrea Meza, ukomoka muri Mexique, kuko ari we waherukaga kuryegukana.

Miss Harnaaz Sandhu, mu kiganiro cya mbere yagiranye n’umunyamakuru witwa Steve Harvey, yamubajije ku mpano ye mu bijyanye no kwigana, maze atangira kwigana injangwe.

Igisonga cya mbere cya Miss Harnaaz Sandhu ni Nadia Ferreira, uwo akaba asanzwe ari Nyampinga w’igihugu cya Paraguay (Miss Paraguay), na ho Miss Lalela Mswane, Nyampinga wa Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa Gatatu muri iryo rushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka