Ihagarikwa ry’ibitaramo rya hato na hato rigiye kubonerwa igisubizo

Perezida Paul Kagame yemereye abahanzi Nyarwanda ko rimwe na rimwe bajya bakoresha inyubako ya FPR Inkotanyi izwi nka Intare Conference Arena, igihe bateguye ibitaramo.

Perezida Kagame yemereye abahanzi ko rimwe na rimwe bajya bakorera ibitaramo mu nyubako ya FPR-Inkotanyi
Perezida Kagame yemereye abahanzi ko rimwe na rimwe bajya bakorera ibitaramo mu nyubako ya FPR-Inkotanyi

Yabibemereye mu kiganiro ngarukamwaka yagiranye n’urubyiruko kuri uyu wa 19 Kanama 2018, ikiganiro kizwi nka "Meet the President" cyabereye muri iyo nyubako ya FPR Inkotanyi.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame ahura n’urubyiruko akaruha impanuro, ndetse na rwo rukaboneraho kumubaza ibibazo bitandukanye, bigamije gufasha urubyiruko kurushaho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Mabano Igor umwe mu bahanzi batangiranye n’ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo, yagaragarije Perezida Kagame imbogamizi bahura na zo, kuba nta hantu bafite bakorera ibitaramo habugenewe.

Yagize ati” Ibitaramo dutegura bikunze guhagarikwa kubera amasaha, ibindi bigahagarikwa kubera urusaku. Turasaba ko twabona aho dukorera ibitaramo ku buryo bitahagarikwa kubera izo mpamvu.”

Igor Mabano umwe mu mfura z'ishuri rya muzika rya Nyundo
Igor Mabano umwe mu mfura z’ishuri rya muzika rya Nyundo

Perezida Kagame amusubiza yagize ati” Abashinzwe ino nyubako turaza kubabwira barebe uburyo hano hajya hakoreshwa rimwe na rimwe. Gusa ntabwo muzajya muhakoresha buri gihe kuko hafite n’ibindi bihakorerwa.”

Perezida Kagame kandi yanasabye Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), ko cyakwegera abahanzi kikabafasha kubyaza umusaruro impano bafite, kuko akenshi abahanzi Nyarwanda bakunze kugaragaza ko bafite umuziki mwiza ariko bakabura uburyo bufatika bwatuma ubuhanga bafite babubyaza amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka