Igor Mabano yiyongereye ku bindi byamamare birimo gushinga ingo
Nyuma yo gusezerana mu mategeko ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.
Gusezerana imbere y’amategeko byabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, icyakora nta makuru menshi yamenyekanye kuri uyu mukobwa ugiye kubana na Igor Mabano, dore ko birinze kubishyira mu itangazamakuru.
Umuhango wakurikiyeho bukeye bwaho wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abazwi mu muziki nka Producer Ishimwe Clement basanzwe bakorana muri Kina Music, Yvan Buravan, Nel Ngabo, Andy Bumuntu, n’abandi.
Igor Mabano yiyongereye ku bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, barimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko, Mico The Best n’abandi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Natwe tujye twirinda gukora ibyo itubuza,urugero gucana inyuma,kugirango tuzabe mu bwami bwayo.Ikibazo nuko abumvira iyo nama aribo bacye.