Igor Mabano agiye kumurika Album ye ya mbere

Umuhanzi Igor Mabano ukorera umuziki muri Kina Music agiye kumurika umuzingo(Album) we wa mbere yise “Urakunzwe” azashyira hanze ku itariki 21/03/2020 muri Serena Hotel.

Igor Mabano ni umuhanzi utaratinze kuzamuka, kuva akimara gusohora indirimbo ye ya mbere muri Kamena 2018, none nyuma y’umwaka n’igice agiye kumurika umuzingo we wa mbere.

Uyu musore yaje mu muziki atararangiza no kwiga umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo kuko yabanje kujya aririmba anakora umuziki muri Studio ya Kina Music yimenyereza umwuga (stage).

Ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere ‘Iyo utegereza’ Ishimwe Clement uyobora Kina Music yabwiye Kigali Today ko batarasinyana amasezerano yo gukorana nk’umuhanzi wa Kina Music, ariko ko barimo bamufasha bisanzwe.

Nyuma uyu musore yaje gusinya amasezerano muri iyi nzu, benshi bavuga ko aje kuziba icyuho cyasinzwe na Christopher wari warisezereyemo ku bushake.

Nyuma y’igihe gito asinye muri Kina Music, Igor ubu amaze kuba umwe mu bahanzi beza bari mu gihugu.

Tariki 5 Ukwakira 2019, yabonye amahirwe yo kujya kuririmba muri Rwanda Day yabereye i Bonn mu Budage, hamwe n’abandi bahanzi nyarwanda bakomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Igor mabano ndakwemera kabisa
Iyo album turayishaka kandi turagushigikiye cyane

izere chartine yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka