Igitaramo cyo kumurika Album"Adam & Eva" ya Urban Boys cyasubitswe
Igitaramo cyo kumurika album “Adam & Eva” ya Urban Boys cyagombaga kubera mu Mujyi wa Huye muri Hotel Credo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016 cyasubitswe.

Iki gitaramo cyasubitswe kubera umuhango uzabera muri uyu mujyi wo gushyingura Byemayire Masabo Lambert wahoze ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’ umukino w’ Amagare mu Rwanda, nk’uko byatangajwe na Mpendwanzi Alphonse uri kugitegura.
Yagize ati “Nibyo koko igitaramo cyahagaze kubera umuhango wo gushyingura umuvandimwe wacu.
Ntabwo twaba twagize ibyago ngo tujye no kwishima mu gitaramo. Urban Boys twaravuganye ejo turabibasobanurira barabyumva.”
Yakomeje atubwira ko igitaramo cyimuriwe tariki 16 Ukuboza 2016 Kikazabera aho cyagombaga kubera muriHotel Credo.
Turacyagerageza kuvugana na Urban Boys ngo nabo batubwire uko babyakiriye.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ARBAN BOYS NDABAKUNDA SAFI AFITE UBUKWE RYARI MURAKOZE.
NKUNDA ARBAN BOYS SAFI AFITE UBUKWE RYARI MURAKOZE NDINGARAMA YAGATSIBO.
Arban turabemera cyane mukomerezaho
urban boys ndayemere p jyeniyombona iririmba murwanda abandiboce kuriyje ni for ntuye kivugiza murakora pap nizo ejonzagusura Wang