Igitaramo cya Diamond i Kigali cyateje urujijo
Abanyamakuru bagiye kwakira umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe mu gitaramo cya ‘One People Concert’ batashye batamubonye.
Byari byitezwe ko umuhanzi Diamond Platnumz ari bugere i Kanombe n’indege ye bwite ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba gusa we n’abagombaga ku mwakira ntibigeze bahagera.
Umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje kuvugana n’itsinda ryari riri gutegura iki gitaramo ariko inshuro zose ntibabashije gufata telefone.
Amakuru agera kuri Kigali Today ni uko bishoboka ko hari ibyari bitaranozwa ku masezerano uyu muhanzi yari yemerewe n’abateguye iki gitaramo. Gusa hari andi makuru avuga ko yaba yari akirimo gusaba uburenganzira bwo kwemererwa guparika indege ye ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
Iki gitaramo cyagombaga kubera muri BK Arena kuri uyu wa 23 Ukuboza, hakaba hibazwa niba kizakomeza umuhanzi mukuru wari waratumiwe ntawe dore ko byari byitezwe ko agomba kubanza agasura ibikorwa by’uruganda rwa Skol ndetse agahura n’abakunzi be kuri Romantic Garden ariko byose bikaba bisa nk’aho bitakibaye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ngaho buriya araza mugitondo