Igikomangoma Harry na Meghan bagiye kubyara umwana wabo wa Kabiri

Ku itariki 14 Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) nibwo igikomangoma Harry na Meghan Markle berekanye ifoto igaragaza inda y’uko atwite. Umuvugizi w’uwo muryango yagize ati “Ubu dushobora kwemeza ko Archie (umwana wabo wa mbere) agiye kubona uwo bavukana, kuko ubu mu muryango w’igikomangoma Harry bategereje umwana wa kabiri.”

Iyi foto igaragaza igikomangoma Harry na Meghan Markle witegura kubyara yashyizwe ahagaragara ku munsi w'abakundana
Iyi foto igaragaza igikomangoma Harry na Meghan Markle witegura kubyara yashyizwe ahagaragara ku munsi w’abakundana

Uwo muryango nturatangaza niba bategereje umuhungu cyangwa umukobwa. Inkuru yo kuba bategereje umwana wabo wa Kabiri ije nyuma y’uko mu mwaka wa 2020, Meghan Markle yakuyemo inda nk’uko byatangajwe mu Kinyamakuru New York Times.

Inkuru y’uko Harry na Meghan bategereje umwana wabo wa Kabiri kandi ije nyuma y’iminsi itanu gusa, igikomangoma (Princess) Eugenie abyaye umwana we wa mbere w’umuhungu . Uwo mwana ugiye kuvuka mu muryango wa Harry na Meghan azaba ari umwuzukuruza wa 10 cyangwa wa 11 w’Umwamikazi w’u Bwongereza, bitewe n’uzavuka mbere hagati y’uwo wa Harry n’uwa Zara Tindall kuko na we ngo ategerejwe muri uyu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reba ukuntu bishimye.Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza aribo benshi: Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

kirenga yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka