Igihunga ni cyo cyatumye nibagirwa ibihugu bya EAC - Miss Rwanda Nimwiza Meghan

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, yavuze ko igihunga n’ubwoba ari byo byatumye atabasha gusubiza neza ikibazo yabazwaga cyamusabaga kuvuga ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan kuri KT Radio
Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan kuri KT Radio

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabajijwe n’akanama nkemurampaka ikibazo kigira kiti “Tubwire ibihugu bigize umuryango wa East Africa Community, EAC.”

Mu gusubiza, Nimwiza yavuze u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, na Sudan ahagararira aho. Abantu bari bakurikiye iri rushanwa barumiwe batangira kwibaza uburyo umuntu warangije amashuri yisumbuye yaba atazi ibi bihugu, ndetse bumva ko adashobora no kuba Miss Rwanda. Nyamara byabaye nk’ibitunguranye kuri bamwe ubwo hatangazwaga ko Nimwiza Meghan ari we utorewe kwambikwa ikamba.

Miss Meghan ni we wambitswe ikamba nka Nyampinga w'u Rwanda 2019
Miss Meghan ni we wambitswe ikamba nka Nyampinga w’u Rwanda 2019

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio muri Boda To Boda, Miss Rwanda yavuze ko ibyamubayeho atari ubwenge bucye no kudasobanukirwa uyu muryango, ahubwo avuga ko igitutu n’ubwoba ari byo byatumye asubiza uko atabyifuzaga.

Yagize ati “Si ukuvuga ko ntazi East African Community, ahubwo nagize igitutu nibagirwamo igihugu cy’Uburundi ngiye no kuvuga Sudan y’amajyepfo ijemo vuba, mvuga Sudan gusa mpita ndekera aho.”

Miss Rwanda 2019 yanasobanuye iby’inkuru zivuga ko yari asanzwe azi ko azaba Miss Rwanda mbere y’umunsi umwe ngo yambikwe ikamba. Yavuze ko ubutumwa abantu bahererekanyije nyuma y’irushanwa ari ubuhimbano budafite aho bushingiye, kuko n’izina ry’uwo bandikiranaga rigaragara muri ubwo butumwa atarizi.

Avuga ko ibyabaye byo kwambikwa ikamba byamutunguye ku buryo babitangaje akaba nk’uhungabanye mu kanya gato kuko yari yarishyizemo ko Gaju Anita bari bahanganye ari we ugomba kuzaba Miss Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega Miss yari Mwiseneza ni uko bamuriye ikamba. Reba ukuntu mu Rwanda tugira Miss utamenya ibihugu bituranye n u Rwanda. Nari nibeshye. Miss Rwanda ni Mwiseneza uriya ni uwa Rwanda Inspiration Backup na Cogebank.

Kamali yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka