Ibyamamare mu Rwanda bizongera guhuzwa n’abafana babo na Inyarwanda Fans Hangout

Ku nshuro ya kane Inyarwanda Ltd yateguye igikorwa ngarukamwaka gihuza ibyamamare byo mu Rwanda n’abafana babo aho abakinnyi ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, abaririmbyi, n’abandi bazwi cyane mu Rwanda bagera kuri 60 bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa kizwi nka “Inyarwanda Fans Hangout”.

Muri ibi birori bizabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali muri Salle nini ya Tella Vista tariki 20 Ukuboza, hateganyijwemo udushya twinshi dore ko aba bahanzi bose n’ibyamamare mu byiciro bitandukanye buri wese afite gahunda yo kuzaza kwishimana n’abafana babo, basangira ibyishimo by’uko basoje umwaka wa 2013 ari nako bahana ibitekerezo ku ngingo buri mufana wese azaba yifuza ku cyamamare akunda.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’itsinda ritegura ibi birori, imyiteguro isa n’aho yarangiye ahubwo igisigaye ni uko bategereje umunsi nyir’izina w’ibirori ugera ubundi buri mufana wese mu Rwanda akishimana n’icyamamare akunda, haba muri ruhago, mu ikinamico, muri sinema, mu muziki, mu gusetsa, abanyamakuru, aba MC n’abandi.

Bamwe mu nkwakuzi bamaze kugura amatike yabo hakiri kare kugira ngo bazabashe kwinjira kuri uwo munsi nta muvundo. Kugeza ubu kandi amatike akomeje kugurishwa mbere y’uko umunsi nyir’izina ugera. Kwinjira muri ibi birori bizaba ku itariki 20/12/2013 ni amafaranga y’u Rwanda 4,000 gusa ku bantu bagura amatike mbere bishyura 3,000.

Inyarwanda Fans Hangout izaba tariki 20/12/2013 kuri Tella Vista i Gikondo.
Inyarwanda Fans Hangout izaba tariki 20/12/2013 kuri Tella Vista i Gikondo.

Kugeza ubu bamwe mu byamamare bemeje ko bagomba kuzaza kwifatanya n’abafana babo, harimo :

Abakinnyi ba ruhago: Kagere Meddie (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Haruna Niyonzima (Yanga Africans yo muri Tanzia no mu Mavubi) , Emery Bayisenge (APR FC), Usengimana Faustin (Rayon Sports) bamaze kwemeza ko bagomba kuzaza kwishimana n’abafana babo kuri uwo munsi.

By’umwihariko umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez Da Roza na we yatangaje ko agomba kuzaba ahari.

Abakinnyi b’ikinamico Urunana: Anyesi (Agnes), Kankwanzi, Budensiyana, Sitefano, Nyiramariza (Manyobwa), Muganga Devotha, Mariyana, Aline, Nizeyimana.

Abahanzi, abanyamakuru, abakina filimi: Masamba,Urban Boyz, Ciney,Makonikoshwa, Ben Kayiranga, Rwasa, King James, Dominic Nic, Christopher, Nasoon, Anitha, Miss Jojo, Kamichi, Dr Claude, Paccy, Michelle, Khizz, Tom Close, Uncle Austin, PFLA, Dream Boyz, Patient Bizimana, Riderman, Jay Polly, Ama G, Rafiki, Senderi International Hit.

Hari kandi TBB, Queen Cha, Yanga (Agasobanuye), abanyamakurukazi Isheja Sandrine na Ginty, Naason, Tidjala Kabendera, Richard Kwizera, Alpha Rwirangira, Kanyombya, Jody, Jules Sentore, Bruce Melodie, Allioni, David Bayingana, Mico The Best, Muyoboke Alex,Mike Karangwa, DJ COX, MC Lion Imanzi, Makanyaga, Active.

Si aba bonyine bazitabira ibi birori bya Inyarwanda Fans Hangout, tuzakomeza kubagezaho andi mazina y’abazaza kwifatanya n’abafana babo kwishimana.

Dore uburyo bworoshye bwo kugura itike mbere:

1.Ushobora kuza ku biro (office) y’Inyarwanda LTD mu mujyi wa Kigali rwagati kuri La Bonne Adress House mu nyubako ya kane bugufi y’ahazwi nko kuri UTC.

2.Ushobora kugura itike kuri mobile money ukoresheje numero ya MTN +250788472620.

3.Ushobora kugura itike ukoresheje Tigo cash kuri numero ya Tigo +250728049551 (Baziyaka Emmanuel).

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda

Ishimwehassan yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka