Ibiro, uburebure n’imyaka byahindutse ku bitabira Miss Rwanda

Ibiro bitanze 65, uburebure guhera kuri metero 1.7 kuzamuka n’imyaka hagati ya 18 na 24, ni bimwe mu byahindutse ku bakobwa bari butangire kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Abashinzwe gutegura Miss Rwanda bavuguruye ibisabwa ku bazayitabira
Abashinzwe gutegura Miss Rwanda bavuguruye ibisabwa ku bazayitabira

Abakobwa benshi basibaga kwitabira iri rushanwa kuko batabaga bujuje ibisabwa ngo bemerwe. Ariko nyuma yo kwicara abategura Miss Rwanda bakareba ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa nk’aya, babihereyeho bahindura.

Kuri ubu uburebure n’ibiro ntabwo bigihamye, ahubwo umukobwa agomba kuba afite ubuzima bwiza, aho bazajya bapima bakareba Body Mass Index (BMI).

Imyaka ntabwo ikiri hagati ya 18 na 24 yongerewe igera kuri 28, ibi byakozwe kugira ngo bihe amahirwe abandi bakobwa benshi, kandi iyi myaka ni yo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga.

Abafatanyabikorwa muri Miss Rwanda 2021
Abafatanyabikorwa muri Miss Rwanda 2021

Izindi mpinduka ni uko buri mukobwa uzahabwa ikamba wese azahabwa igihembo cyo guhagararira umwe mu bafatanyabikorwa batandukanya barimo MTN, Banki ya Kigali, Africa improved food, Bella Flowers, Hyundai na Volcano.

Usibye guhagararira umufatanyabikorwa runaka kandi, umukobwa uzahabwa ikamba azafashwa gukurikirana umushinga we awushyire mu bikorwa.

Mu bihembo bitangwa hiyongeremo ibindi bishya, kuri ubu abakobwa bari muri ‘boot camp’ uza jya agaragaza impano ye neza azajya afashwa anahuzwe n’abamuteza imbere mu mpano ye.

Imodoka ya Hyundai Creta 2021, ni yo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azahabwa
Imodoka ya Hyundai Creta 2021, ni yo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021 azahabwa

Ndetse n’ufite umushinga mwiza kurusha indi ibi bizemezwa n’abahanga mu kugenzura imishinga, azahembwa na BK imufashe gushyira mu bikorwa uwo mushinga nubwo yaba atari we uzatsindira ikamba rya Miss Rwanda.

Iri rushanwa uyu mwaka rizaba ku buryo butandukanye kuko abakobwa aho kwiyandikisha bagiye ku ma hoteli yashyizweho mu ntara zose z’igihugu, ubu baraza kwiyandikisha kuri internet baciye ku rubuga rwa Miss Rwanda arirwo www.missrwanda.rw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza icyo nabazaga nuko ntigeze mbona kubijyanye nururimi rw’ikinyarwanda kubera abakobwa Bose bitinyaga nkaba mbona mutabishyizemo mudusobanurire murakoze

musaniwabo raissa yanditse ku itariki ya: 14-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka