Ibiragano bibiri bya gakondo bigiye guhurira mu gitaramo
Ni igitaramo gisoza ibitarmo bya MTN iwacu muzika festival 2023 kizahuriramo abahanzi ba gakondo barimo Muyango na Cecile Kayirebwa bamaze imyaka itari micye bakora umuziki gakondo, hamwe n’abakiri bato ariko bihebeye iyi njyana ya Gakondo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Ruti Joel yavuze ko ari ishema n’icyubahiro kuba agiye guhurira mu gitaramo bwa mbere n’abo afata nk’ababyeyi mu njyana ya gakondo. “Mama Cecile na Muyongo kuri njye ni ababyeyi kuko nakuze mbumva, mbareberaho uyu munsi nkaba nkora injyana ya gakondo kuko nyikunda. Guhurira nabo ku rubyiniro kuri njye ni ishema.”
Muyango umaze imyaka irenga 50 aririmba gakondo umwe mu bageze mu zabukuru ariko ugikora ibihangano bishya yavuze ko nta mpungege afite kuri gakondo kuko iri mu maboko meza ati “Ntago twakoze twenyine ngo tuvunikire ubusa kuko uyu munsi hari ba Cyusa na Ruti n’abandi benshi bariho babyiruka kandi bafite impano nziza kandi bakora ibihangano byiza.”
Guhurira ku rubyiniro rumwe ku bahanzi ba gakondo ni kimwe mu bigaragaza ko n’ubwo abakuze baba babyina bavamo, abakiri inyuma bafite impano, ububasha n’ubushobozi bwo gukomeza uyu muziki nta nkomyi maze iyi njyana ikaurushaho kuba uruhererekane.
Aba bahanzi bose bategerejwe mu gitaramo cyo gusoza ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye gusorezwa mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023. Ni igitaramo kizabera muri BK Arena kikazitabirwa na Cécile Kayirebwa, Muyango, Cyusa, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga n’Ibihame by’Imana.
Aba bahanzi bose bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru bavuze ko biteguye bikomeye gutaramira Abanyarwanda bizeza buri wese uzitabira iki gitaramo kuzataha anyuzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|