Ibi birori bishobora kugufasha gutuma iyi wikendi igenda neza
– Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11/10/2019, hari igitaramo cyo gusoza Youth Connekt 2019, kibera muri Car Free zone guhera 18h00-22h00. Abaza kucyitabira barasusurutswa na Symphony Band.

– Ku wa gatandatu tariki 12/10/2019 : Bigomba guhinduka : Ni igitaramo cy’abanyarwenya kizaba ku nshuro yacyo ya kabiri. Kizabera muri Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Abanyarwenya bazasetsa abantu barimo Etienne na Japhet, Clapton Kibonge, Nimu Roger, Kepha Lee, Divine, Joshua na Bishop Gafaranga.

Kwinjira ni 10.000Frw muri VIP, na 5.000Frw ahasigaye. Abanyeshuri bazishyura 2.000Frw.
– Ku cyumweru, tariki 13/19/2019 : Casting ya Rwanda Modesty : Yateguwe n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, aho bagomba kuzamurika imideli y’abantu bikwije. Izabera mu Kiyovu kuri Scheba Hotel, guhera 14h00-18h00.

– Ku cyumweru tariki ya 13/10/2016, Korari Maranatha izamurika Album yayo yise “Ibuye Rizima”. Igitaramo cyo kumurika iyo Album kizabera kuri ADEPR Rukiri guhera saa munani z’amanywa (14h00).

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|