I Remera ku Gisimenti hari umuhanda uzajya ufungwa mu mpera z’icyumweru

Nyuma yo kwagurira mu muhanda amaresitora amwe y’i Nyamiramo mu Biryogo mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda KG 18 Ave uzajya ufungwa ku binyabiziga, resitora n’utubari bibashe kwagurira imyanya y’abakiriya hanze mu muhanda.

Uwo muhanda uri inyuma gato y’ujya mu Giporoso, uzajya ukumirwamo ibinyabiziga buri mpera z’icyumweru (Car Free Weekends) kuva ku wa Gatanu saa kumi kugera ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugira ngo abagana amaresitora n’utubari babone aho biyakirira hagutse.

Ku muhanda KG 176 St n’imihanda iwuhuza n’uwa KG18Ave ngo ni ho hashobora kuzajya haparikwa ibinyabiziga.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo gufasha abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, kikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatanu tariki 25 Gashyanyare 2022.

Abantu bose bafite za resitora n’utubari, abakozi ndetse n’abakiliya barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Mu mwaka ushize wa 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze imwe mihanda yo mu Biryogo i Nyamirambo, ari yo KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St, kugira ngo abakiliya b’amaresitora yaho bareke kubyiganira mu nzu ahubwo babone aho biyakirira hagutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nicyemezo cyiza pe kuko umubyigano warukabije pe kuko ntekerezako covid ariyo yabikereje

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka