I Kigali habereye imurika ry’imodoka zidasanzwe na moto zifite umwihariko (Amafoto +Video)

Muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 habereye imurika ry’imodoka zidasanzwe na moto zifite umwihariko.

Ni imurika ngarukamwaka rizwi ku izina rya ‘Shyuha Auto Show’. Ni ku nshuro ya gatatu ribaye. Muri Shyuha Auto Show, hamurikwa imodoka na moto zigezweho, izakanyujijeho mu gihe cya kera, izifite umwihariko mu guhinda, izihenze, izifite imbaraga n’iziteye mu buryo bwihariye abantu badasanzwe bamenyereye.

Kuri iyi nshuro, hagaragaye imodoka zimaze imyaka igera kuri 50 zikozwe. Hagaragaye zimwe mu modoka zatwaraga ba Ambasaderi mu myaka ya kera ndetse n’abandi bayobozi bakomeye. Ikindi cyagaragaye muri Shyuha Auto Show y’uyu mwaka ni imodoka za Rally zisanzwe zimenyerewe mu masiganwa y’imodoka.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Reba Video ya ShaddyBoo winjiye muri iri murika rya "Shyuha Auto Show" ari kuri moto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

next time ntibazibagirwe iyitwa TOYOTA STAOUT 2200 NI imodoka ifite aateka muri iki gihugu
thx

joe yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka