I Gikondo byari ibicika mu birori bisoza umwaka

Ku mugoroba ku itariki ya 31/12 2011 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, habereye ibirori byo kwiziza impera z’umwaka, ahagaragayemo abahanzi batandukanye uhereye ku Banyarwanda n’abanyamahanga.

Ibirori bizwi ku izina rya East African Party bisanzwe bimenyerewe cyane ku mpera za buri mwaka, bigahuriramo abantu b’ingeri zose baturutse mu karere no mu mahanga.

Ibirori byitabiriwe n'abantu benshi.
Ibirori byitabiriwe n’abantu benshi.

Icy’uyu mwaka cyagaragayemo abahanzi benshi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane hano mu Rwanda aribo King James, Dream Boys, Kitoko, Uncle Austin, Tom Close, Riderman Jay Polly na Knowless hamwe ndetse n’ababarizwa mu bihugu byo hanze nka Cassanova na Frank Joe washimishije abantu cyane.

Daddy Cassa akigera kuri Stage
Daddy Cassa akigera kuri Stage
Frank Joe ashimisha abafana.
Frank Joe ashimisha abafana.
Kitoko nawe ntiyari yahatanzwe
Kitoko nawe ntiyari yahatanzwe

Hari kandi na Kidumu nawe waririmbiye abafana bakanezerwa hari ndetse na Flavor wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye Nwa Baby (Ashawo Remix).

Frank Joe na Kidumu
Frank Joe na Kidumu

Tumwe mu dushya twagaragaye muri icyi kirori, ni nk’ibara ry’umutuku ryarangaga benshi mu bahanzi. Umuntu yavuga nk’itsinda rya Dream Boys, umuhanzi Kitoko n’ababyinnyi be, Mister Flavor no mu bafana benshi.

Ibindi binyuranye byagaragaye ni uburyo abahanzi nyarwanda bigaragaje kuri stage mu buryo bushimishije, abandi nka Jay Polly bakazana umuriro kuri stage mu gihe umuhanzikazi Knowless we yazanye za buji zaka kuri stage.

MC Tino na Knowless babyina indirimbo "Byemere"
MC Tino na Knowless babyina indirimbo "Byemere"

Umwe mubagize itsinda Dream Boys, TMC, ipantalo yamucikiyeho ari kuri stage n’ubwo benshi babibonye nk’ibyo yari yapanze. Umubyinnyi wa Riderman yari yiyanditseho ku nda ye amagambo “Riderman.”

Imwe mu myambarire isekeje cyangwa se iteye kwibaza nayo ntoyahatanzwe, umuntu yavuga nka Riderman wari wihiniye ipantalo ye mu buryo busekeje.

Riderman yari yazinze ipantalo
Riderman yari yazinze ipantalo

umwe mu bafana w’umukobwa wasaga n’uwambaye ubusa yurira kuri stage mu gihe Frank Joe yaririmbaga.

Umufana wasanze Frank Joe kuri stage.
Umufana wasanze Frank Joe kuri stage.

Kidumu nawe mu guhimbarwa yageragaho akajya no kwivugiriza ingoma. Cassanova nawe yagaragaye ajyana radiyo nini kuri stage agezeyo ariko iramunanira arinda ava kuri stage atayikoresheje.

Flavor nyuma yo gukuramo ikoti n’umupira yaje kunezerwa ageza aho aha abafana be umukandara yari yambaye maze aza kuva kuri stage ipantalo yenda kugwa ayifashe.

Flavor n'umuririmbyi we
Flavor n’umuririmbyi we

Aba banyamahanga kandi batangajwe no gusanga indirimbo zabo nyinshi abafana bazizi. Hari aho byageze aba MCs bombi Anita Pendo na Mc Tino bibyinira uwabo muziki!

Ikirori cyarangiye ubwo Flavor yavaga kuri stage ku isaha ya saa cyenda n’iminota 18, hakurikiraho imiziki itandukanye kubatarashakaga guhita bataha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka