Huye: Groupe Trezzor iracurangira live abakundana

Itsinda Trezzor rigizwe n’abaririmbyi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda riratangaza ko ryiyemeje gushimisha abatuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo mu kirori kiba kuri uyu munsi mukuru w’abakundana babacurangira umuziki ‘Live’.

Iri tsinda ubusanzwe ririmba indirimbo ziri mu njyana ya Rock riratangaza ko ari umwihariko ku batuye mu mujyi wa Huye kuko baza gutaramirwa n’iri tsinda rifatanyije n’abandi bahanzi.

Kana Yves, umwe mu bagize iri tsinda yagize ati “turabataramira mu ndirimbo z’urukundo tubafasha kwishimira uyu munsi, ziraba ari soft rock tuvangemo n’inyarwanda twagiye duhindura. Muri rusange bararyoherwa kuri uyu mugoroba”.

Yves yatangaje kandi ko Trezzor yahisemo gutaramira abantu ku munsi w’abakundana kuko umuziki ufasha abakundana kubaka urukundno rwabo. Yagize ati “ Abakundana n’umuziki ni ibintu bijyana cyane. Iyo muri kumwe mwiruhukira mugakurikirana wa murya wa gitari na ya nanga n’amajwi meza ayunguruye bibafasha kubaka filingi zanyu mukiyumva muri wa mwuka w’urukundo”.

Iki gitaramo kiraba uyu munsi tariki 14/02/2012 ahitwa ‘MAHUMBEZI Club’ guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka