Hillsong London baje kuririmbana na Aimé Uwimana bageze i Kigali
Kuri uyu wa gatatu ni bwo itsinda Hillsong London rigizwe n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ryageze i Kigali, aho rije mu gitaramo kizaba tariki ya 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena.

Itsinda rya Hillsong London ni itsinda ririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, rikaba ribarizwa mu rusengero rwa Hillsong Church UK mu Bwongereza, rimwe mu mashami ya Hillsong Church ryatangiriye i Sydney muri Australia mu 1983.
Iki gitaramo cyateguwe n’ikigo Rwanda events group Ltd, gisanzwe gitegura ibitaramo bitandukanye, umuhanzi w’Umunyarwanda uzaririmbana na Hillsong akaba ari Aimé Uwimana.

Amarembo azaba afunguye saa kumi n’imwe z’umugoroba, igitaramo gitangire saa kumi n’ ebyiri.
Kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10,000, VIP ari 20,000 Frw, naho muri VVIP bibe 50,000 Frw.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bjr nibyiza rwose Karibu iwacu Rwanda.ahubwo se dushobora kwishyurira kigali arena?
Tunejejwe n,IMANA KU BWA UWIMANA AIME IMANA IZAMUYE
Tunejejwe UWIMANA ugiye gutera indi ntambwe
MURAKOZE