Hateguwe igikorwa cyo gushaka abanyamideli hatagendewe ku ngano yabo

Ku Kimisagara ahazwi nko kuri Maison des Jeunes, kuri iki cyumweru tariki 26/10/2014, hazabera igikorwa cyo gutoranya abasore n’inkumi bo kumurika imideli (models) hatagendewe ku ngano cyangwa imiterere yabo.

Nk’uko ubusanzwe bimenyerewe haba mu Rwanda cyangwa hanze, igikorwa cyo kumurika imideli ni igikorwa usanga gikorwa n’abantu bafite imiterere isa n’aho yihariye (bafite urubavu ruto) aho usanga yaba ku basore yaba n’inkumi ariko bimeze.

Hake naho usanga haragiye haduka ibikorwa nk’ibi ariko noneho bigenewe abantu bafite umubyimba (babyibushye) tukaba hano mu Rwanda tuzi Aline Gahongayire wakunze kujya ategura iki gikorwa.

Hazamurikwa imideri hatitawe ku ngano y'abayimurika.
Hazamurikwa imideri hatitawe ku ngano y’abayimurika.

Uku gutoranya abamurika imideri hatagendewe ku ngano yabo bizakorwa na kompanyi eshatu arizo Nobo Modeling Agancy, High Correct Film Production hamwe na King Hope Films.

Avugana na Kigali today, Sani, usanzwe akora ibya filime ari nawe nyiri King Hope Films, yatangarije ko bahisemo kutarebera ku ngano y’umuntu kuko basanga hari abo biheza kandi nyamara bari basanzwe babyifuza kandi babishoboye.

Yagize ati “Twe icyo tuzareba ni ubuhanga bw’umuntu no kuba abikunda ntabwo tuzareba cyane ku miterere kuko burya abantu bose uko bateye baberwa kandi baba banakeneye kureba imideri. Ntabwo imideri igomba guharirwa gusa abafite urubavu ruto. Ibi byose kandi birareba abasore n’inkumi”.

Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa yine z’amanywa kuri Maison des Jeunes Kimisagara, kukitabira bikaba ari ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka