Hari amayobera ku gituma Kina Music idashaka kwitabira ibihembo bya Salax

Imyaka itatu igiye gushira abakunzi b’umuziki bari mu rujijo, bibaza impamvu abahanzi bo muri Kina Music badashaka kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Salax byahoze bitegurwa na Ikirezi Group. Kugeza na n’ubu aba bahanzi ntibarashaka kubyitabira nyuma y’uko bizajya bitegurwa na AHUPA mu gihe cy’imyaka itanu.

Ishimwe Clement uyobora Kina Music ntiyifuje gusobanura mu itangazamakuru impamvu batitabira Salax Awards
Ishimwe Clement uyobora Kina Music ntiyifuje gusobanura mu itangazamakuru impamvu batitabira Salax Awards

Umwaka wa 2016 ugitangira, Ikirezi Group yatangaje urutonde rw’abahanzi bari guhabwa ibihembo bya Salax ku nshuro ya karindwi, barimo Jay Polly, Knowless Dream Boys, Christopher na Tom Close.

Nyuma yo gushyira hanze iby’uru rutonde rw’ibanze rw’abashoboraga guhatanira ibihembo, inzu ya Kina Music yahise ishyira itangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha ko abahanzi bayibarizwamo batazitabira ibi bihembo ku mpamvu zitahise zitangazwa.

Itangazo ryagiraga riti “Ku bw’impanvu zihariye, Kina Music yafashe umwanzuro wo kutitabira Salax Awards edition ya 7. Tuboneyeho umwanya wo gushimira abategura iki gikorwa kigamije guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse n’itangazamakuru ryahaye agaciro akazi twakoze. Murakoze!”

Bidashyize kera, abahanzi nka Teta Diana wari mu myiteguro yo kujya kwiturira i Burayi, na Jay Polly bose bavuze ko batazitabira ibi bihembo, ndetse Jay Polly avugwaho kugumura abandi bahanzi bakora Hip Hip ababwira ko agiye kubategurira ikindi gihembo kibagenewe.

Byatumye uwo mwaka ibihembo bidatangwa ndetse n’imyaka ibiri yakurikiyeho na bwo ibihembo ntibyaba, ubu ibihembo bikaba bigarutse byarahawe ikigo cyitwa AHUPA.

Kuri iyi nshuro AHUPA yiyemeje gufatanya na Ikirezi Group mu kubitegura
Kuri iyi nshuro AHUPA yiyemeje gufatanya na Ikirezi Group mu kubitegura

Kugeza n’ubu, ntabwo Kina Music irashaka guhabwa ibi bihembo kuko n’ubundi ku mpamvu batigeze batangaza. Mu kiganiro na Ishimwe Clement uyobora Kina Music, yagize ati “Twumva dushaka kuganira n’abategura igikorwa tukagira ibyo twumvikana”. Tumubajije mu by’ukuri icyo babona kitagenda neza ku buryo gikosotse bagaruka mu bihembo, Ishimwe yagize ati “Twumva ari ikibazo kitureba twaganira na bo bitanarinze kujya mu itangazamakuru”.

Abateguraga ibi bihembo ndetse n’abasigaye babitegura basanga ingingo yo kuganira igaragazwa n’uruhande rwa Kina Music ari urwitwazo rwatanzwe kuko Kina Music itigeze ishaka ibi biganiro ngo ibyangirwe.

Emma Claudine wari Umuyobozi wa Ikirezi Group, bakaba ari na bo bahoze bategura ibihembo bya Salax, avuga ko Kina Music bahuraga kenshi ku buryo bitari kunanirana kuganira iyo abahanzi cyangwa inzu ibibasaba. Yagize ati “Ntabwo bigeze batubwira ngo dufite ikibazo iki n’iki, ntibanigeze bagaragaza ko bashaka kuganira natwe. Ibyo kuganira nabyumvise mu binyamakuru ejobundi nanjye ndumirwa.”

Emma Claudine agaragaza imyitwarire ya Kina Music nko guca intege iterambere ry’umuziki no gusenya ibihembo ku bushake.

Ati “Kina Music ni inzu ikomeye mu muziki wo mu Rwanda, inawufatiye runini. Iyo ubonye umuntu ufatiye runini umuziki ari we udashaka gushyigikira ibihembo nka Salax na byo biteza imbere umuziki, biba ari ikibazo. Ubikora uzi ko urimo usenya ibihembo ariko nsanga urimo usenya uruganda muri rusange kandi nawe ukabihomberamo utabizi. Iyo bakenera ko twicara tukaganira twebwe ubwacu, bari kutubona kuko turanahura, na AHUPA nkeka bahura kenshi kandi ntabwo barababwira icyo kibazo gituma batitabira.”

Umwaka wa 2019, watangiranye n’igaruka rya Salax Awards, abahanzi bagaragaza kwiyamamaza basaba abakunzi babo kubatora bakoresheje uburyo bwa SMS. Kuri iyi nshuro, abahanzi nka Jay Polly na Christopher bagaragara ku rutonde rw’abagomba kuzahabwa ibihembo mu gihe baba batowe n’abafana ariko abahanzi bo muri Kina Music bagaragaje ko batarashaka kugira imikoranire n’ibi bihembo.

Mu kiganiro kigufi na Nemeye Platini wo muri Dream Boys, twamubajije niba yaba azi impamvu inzu itsinda rye ribaribarizwamo itazitabira Salax, avuga ko ibyo byasubizwa gusa na Clement Ishimwe uyobora Kina Music. Tumubajije ibyo batumvikanye, na byo yanga kugira icyo abivugaho, ati “Ibyo mumbaza byose byerekeye Salax simfite uburenganzira bwo kubivugaho. Simvugira Kina Music kuri iyo ngingo mwabaza Clement.”

Ibihembo bya Salax bigiye gutangwa ku nshuro ya 7 nyuma y'imyaka itanu byari bimaze bidatangwa
Ibihembo bya Salax bigiye gutangwa ku nshuro ya 7 nyuma y’imyaka itanu byari bimaze bidatangwa

Sosiyete ya AHUPA igiye kujya itegura ibi bihembo, na yo igaragaza ko kugeza ubu bataramenya ikibazo kiri hagati ya Kina Music n’ibihembo ubwabyo. Umuyobozi w’iki kigo Ahmed Pacifique, avuga ko ubwo yahamagaraga abandi bahanzi bazitabira ibi bihembo ngo bakorane inama, Ishimwe Clement yamubwiye ko nta gikorwa cya Salax we n’abahanzi be bazitabira. Ati “Clement ubwe yambwiye ko adashobora kwitabira ikintu kitwa Salax.”

Kuva iki gihe, ngo bahise bakuramo abahanzi bose bo muri Kina Music, biyemeza gukomezanya n’abandi bari bemeye kwitabira inama. Kuri we ngo asanga Kina Music ifitanye ikibazo n’izina Salax ubwaryo, kuko ubusanzwe ngo ajya ababona bitabira ibindi bihembo byo mu karere u Rwanda ruherereyemo kandi wenda bitanafite agaciro gakomeye. Ati “Umuhanzi ku giti cye afite uburenganzira bwo kwitabira ariko biratangaje kubona umuhanzi yitabira ibindi bihembo byo hanze y’igihugu bitanagize icyo bimaze, akanga kwitabira ibyo mu gihugu cye.”

Uretse Kina Music, umuhanzikazi Oda Paccy na we kuri iyi nshuro yandikiye AHUPA ibaruwa isezera muri ibi bihembo, avuga ko ashimira abamugiriye icyizere, ariko avuga ko impamvu ze bwite zitumye asezera.

Mu bandi byaje kumenyekana ko kuri iyi nshuro batazitabira ibyo bihembo nyamara bari bashyizwe ku rutonde barimo Christopher, Charly& Nina, DJ Pius, na Urban Boys.

Ibihembo bya Salax byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008. Kuri iyi nshuro yabyo ya karindwi biteganyijwe ko bizatangwa ku itariki ya 29 Werurwe 2019, buri gihembo cy’umuhanzi kikazaherekezwa n’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda naho umuhanzi wese watowe kuza mubahatanira ibihembo akazahabwa ibihumbi 100 by’amanyarwanda.

Byari bimaze imyaka itanu bitaba kuko byaherukaga gutangwa kuwa 28 Werurwe 2014 hahembwa abahize abandi muri 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka