Hagiye kuba Iserukiramuco ryiswe “Kigali Up” rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda

Might Popo umwe mu bahanga muri muzika hano mu Rwanda akaba n’umwe mu bategura iserukiramuco “Kigali Up” riteganyijwe ku itariki ya 25 n’iya 26 Nyakanga 2015, yatangaje ko iri serukiramuco ritegurwa n’Abanyarwanda kandi rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Nyakanga 2015, mu nama n’abanyamakuru ubwo yabagezagaho uko iri serukiramuco rizagenda, anerekana bamwe mu bahanzi baturutse hanze bazagaragara muri iri serukiramuco.

Might Popo (ufite microphone) asobanuri uko Isreukiramuco Kigali Up rizagenda.
Might Popo (ufite microphone) asobanuri uko Isreukiramuco Kigali Up rizagenda.

Might Popo yatangaje ko muri iri serukiramuco abahanzi Nyarwanda, cyane cyane abakizamuka, bazungukiramo byinshi kuko bazahuriramo n’abahanzi b’ibyamamare baturutse muri Afrika no muri Amerika bikabafasha kongera ubunararibonye.

Mu bahanzi b’ibyamamare bazaryitabira baturutse hanze harimo Eddie Kenzo uherutse kwegukana Beat Award, tukagira Sauti soul baturutse muri Kenya, tukagira Jah Bon D umunyarwanda w’umuhanga muri Reggae utuye mu gihugu cy’ubusuwise, tukanagira Soleil Laurent ufite inkomoko mu Rwanda waturutse mu gihugu cya Leta z’unze ubumwe za Amerika.

Jah Bones D ari mu bazaba basusurutsa abantu.
Jah Bones D ari mu bazaba basusurutsa abantu.

Might Popo yatangaje ko guhuza abahanzi b’Abanyarwanda n’aba bahanzi b’ibyamamare ari iby’agaciro gakomeye ku bahanzi b’Abanyarwanda, kuko bazagira ubunararibonye babakuraho bwabafasha kuba abahanzi mpuzamahanga.

Bamwe mu bacuranzi ba Soleil Laurent na bo ntibazahatangwa.
Bamwe mu bacuranzi ba Soleil Laurent na bo ntibazahatangwa.

Yanakanguriye Abanyarwanda kuzitabira iri serukiramuco rizabera mu busitani bwa Sitade Amahoro i Remera, kugira ngo bazabashe gususurutswa n’abo bahanzi mu njyana z’umwimerere, kandi anabizeza ko bitazaba bihenze kuko kwinjira bizaba ari amafaranga 6000fr ku minsi ibiri.

Aba bari mu kiganiro n'abanyamakuru.
Aba bari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka