Hadutse inyogosho yitiriwe Miss Kalimpinya

Inyogosho y’imisatsi migufi iciyemo akarongo ahagana mu musaya iharawe na bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Iyi nyogosho iramamaye muri iyi minsi. Ako karongo ngo niko bita Akalimpinya
Iyi nyogosho iramamaye muri iyi minsi. Ako karongo ngo niko bita Akalimpinya

Bigaragara ko iyo nyogoshe igezweho mu Rwanda muri iki gihe. Iyo ubajije abayifite uko bayita ntibashidikanya kuvuga ko bayita “Akalimpinya”. Iryo zina ryitirirwa inyogosho yose ariko ngo “Akalimpinya” ni kariya karongo kaba gaciyemo.

Nubwo ariko bamwe bashyirishaho iyo nyogosho usanga badasubanukiwe impamvu yitwa gutyo n’aho yaturutse; nkuko uyu utarifuje gutangaza izina rye abisobanura.

Agira ati “Jyewe nshyiraho Akalimpinya kakambera nanjye naryumvise gutyo gusa umbajije aho bikomoka sinahamenya.”

Ariko ukurikije iryo zina ry’iyo nyogosho wumva ko ryakomotse kuri Miss Kalimpinya Queen, wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017.

Miss Kalimpinya ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda yagaragaye muri iyi nyogosho iciyemo akarongo ahagana ku musaya
Miss Kalimpinya ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda yagaragaye muri iyi nyogosho iciyemo akarongo ahagana ku musaya

Miss Kalimpinya ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yari afite umusatsi muke uciyemo akarongo ahagana ku musaya w’iburyo.

Nyuma y’igihe amarushanwa ya Miss Rwanda arangiye, nibwo hatangiye kumvikana inyogoshao yitwa “Akalimpinya” imeze nk’iyo Miss Kalimpinya yari afite.

Miss Kalimpinya ahamya ko yumvise iryo zina ryahawe iyo nyogosho. Agahamya ko rishobora kuba ariwe ryaturutseho.

Agira ati “Ibyo bintu narabyumvise gusa nibwira ko ari kwa kundi usanga inyogosho z’abadamu rimwe na rimwe baziha amazina bitewe n’uwo bayibonanye nk’iyo bitaga Rihanna.

Cyangwa se bakaba barabivuze bagendeye ko nanjye ari yo nyogosho nari mfite ubwo niyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda.”

Ahamya ko we iyo nyogosho yayishyizeho kuko ayikunda. Nta kindi ngo yagendeyeho.

Inyogosho y’imisatsi migufi ku bakobwa ifite inkomoko mu mahanga mu bihugu bya Amerika n’Uburayi.

Kuva Miss Rwanda 2017 yatangira Miss Kalimpinya yari afite iyo nyogosho
Kuva Miss Rwanda 2017 yatangira Miss Kalimpinya yari afite iyo nyogosho

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko iyo nyogosho yatangiye kuba umuderi mu mwaka wa 1920. Mu myaka irenga 20 yakurikiyeho iyo nyogosho yaracitse yongera kugaruka mu mwaka wa 1953.

Mu myaka ya 1970 na 1980 iyo nyogosho yakomeje kwamamara igahabwa n’amazina nka Bob Cut na Pixie cut.

Mu 1990 nabwo iyo nyogosho yakomeje gukundwa, ikitwa amazina bitewe n’ibyamamare biyifite kandi igenda ihindura isura ari nabwo hadutse iciyemo akarongo ahagana ku musaya.

Andi mafoto ya Miss Kalimpinya afite iyo nyogosho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

iyo nyogosho ninziza gangs narikunz

kayitesi yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Kalimpinya genda amahoro nta kundi twabigenza, kretse ubuze cg waratsinzwe mu k defending umushinga, naho ubwiza urabahebuza rwose peeeee!!! ndakwera sana.

Munga yanditse ku itariki ya: 4-08-2017  →  Musubize

uyu niwe awri ukwiye kuba miss naho wawundi bashyizeho, habiendeke haki ya mungu

dsp yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

WAMWANAWE UZAMBABARIRE NTUZIYAMBIKE UBUSA NKABONJYAMBONA DORE URIMWIZA BIHAGIJE.URAMENYE NDAGUHANYE NGANA NASO.NDAGUKUNDA PE.WAGOMBAGA KWEGUKANA IKAMBA ARIKO IRWAWE NIRYUBUTAHA.

edwards yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

kalimpinya ka kalimpinya uyu mwana naramushyigikiye cyane mukunze numukobwa ufite umuco nyarwanda nubwuza

edwards yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

iyinyogosho si i Rwanda gusa no hanze yarwo nuko.gusa ninziza

Nally yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Hhhh! Ubu c uyu niwe uyiyogosheje mbere? Ahubwo muyitirire Id Amin niwe nayibonanye mbere mu karere u Rwanda rugerereyemo.

Hommy yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

None se ko ariwe wari kuba miss iyo bakurikiza ubwiza n’ibyo abantu benshi bakunze

Micombero yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

ninziza kbsa!

alias yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka