Habiba yageze muri Slovakiya ahagiye kubera irushanwa rya Miss Supranational

Ingabire Habiba yerekeje mu gihugu cya Slovakiya aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza azwi nka “Miss Supranational”.

Ingabire Habiba yagiye muri Slovaquie mu marushanwa ya Miss Supranational 2017
Ingabire Habiba yagiye muri Slovaquie mu marushanwa ya Miss Supranational 2017

Biteganyijwe ko iryo rushanwa riri muri atanu akomeye ku isi, rizamara ibyumweru bigera kuri bitatu. Uwatsindiye ikamba rya Miss Supranational 2017 azatangazwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.

Kuri ubu uwambaye ikamba rya Miss Supranational 2016 yitwa Srinidhi Sheety wo mu Buhinde.

Habiba w’imyaka 20 y’amavuko azaba ahanganye n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Irushanwa rya Miss Supranational rigiye kuba ku nshuro ya cyenda, biteganyijwe ko rizabera mu bihugu bibiri aribyo Pologne na Slovakiya.

Biteganyijwe ko ba Nyampinga bose bazabanza kunyura muri Pologne ubundi bahite bakomereza mu mujyi wa Poprad mu gihugu cya Slovakiya.

Muri icyo gihugu niho hazabera amarushanwa atandukanye, aho ba Nyampinga bazatembera ahantu nyaburanga hatandukanye.

Nyuma yaho ariko bazasubira muri Pologne kuko ibirori byo kwambika ikamba Miss Supranational 2017 ariho bizabera, bikazanyura ku maTereviziyo atandukanye.

Habiba ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017
Habiba ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017

Habiba ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational nta kamba rya Nyampinga rizwi mu Rwanda yigize yambikwa.

Yamenyekanye ubwo yari ari mu bakobwa bahatanaga guhagararira umujyi wa Kigali mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2017.

Gusa ariko uyu mukobwa nta mahirwe yabonye yo gukomeza kuko atigeze aza mu bakobwa bahagarariye umujyi wa Kigali.

Amahirwe yo kujya mu marushanwa ya Miss Supranational yayabonye biturutse k’uwitwa Dr.Uwamahoro Yvonne uba mu gihugu cy’Ubudage wahagarariye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational.

Uwamahoro ngo yahise ahabwa inshingano zo kujya atoranya umukobwa w’umunyarwandakazi ukwiye guhagararira u Rwanda muri ayo marushanwa.

Aba bazaba bahanganye n'umunyarwandakazi Habiba
Aba bazaba bahanganye n’umunyarwandakazi Habiba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka