Habiba aramutse yegukanye Miss Supranational yahembwa miliyoni 20RWf

Utsindiye ikamba rya Miss Supranational yambikwa iryo kamba agahabwa indabo ndetse agahabwa n’amafaranga azamufasha mu bikorwa bitandukanye azakora mu gihe cy’umwaka azambara iryo kamba.

Habiba nabo bahatana muri Miss Supranational 2017
Habiba nabo bahatana muri Miss Supranational 2017

Miss Supranational 2017 iri kubera mu gihugu cya Slovakiya. Biteganyijwe ko uzegukana ikamba azatangarizwa mu gihugu cye Polonye ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.

Nkuko bigaragara mu marushanwa ya Miss Supranational yo mu myaka yashize, utsindiye ikamba ahabwa n’igihembo cy’Amadolari ya Amerika ibihumbi 25, abarirwa muri miliyoni 21RWf.

Bivuze ko Ingabire Habiba aramutse yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, yahabwa izo miliyoni akazitahana mu Rwanda.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane uzambikwa iryo kamba, ba Nyampinga bari muri iryo rushanwa bari mu mwiherero bakora ibintu bindukanye birimo kwitegura ibirori byo kwambika ikamba uwaritsindiye.

Habiba aramutse yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 yahembwa miliyoni zirenga 20RWf
Habiba aramutse yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 yahembwa miliyoni zirenga 20RWf

Banatembera ahantu hatandukanye muri Slovakiya bareba ibyiza bitatse icyo gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.

Guha amahirwe Habiba ni ukubanza gushyira muri terefone porogaramu yitwa “Vodi App” ubundi ugashakisha Ingabire Habiba ukamutora.

Ukanajya kuri paji ya Facebook ya Miss Supranational ugakanda “like” ku ifoto ya Ingabire Habiba.

Aha bari mu myitozo y
Aha bari mu myitozo y’igitaramo cyo kwambika ikamba uwaritsindiye

Aha bari bagiye kureba umukino wa "Hockey"
Aha bari bagiye kureba umukino wa "Hockey"

Bagiye guhaha ibikoresho by
Bagiye guhaha ibikoresho by’ubwiza

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese bahemba uwatsindiye ikamba gusa? njye numvaga nabandi bitabiriye irushanwa bakwiye kugira icyo babagenera.

Fred yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.