Guhitamo abahatanira Miss Rwanda 2017 bizahera i Rubavu

Biteganyijwe ko guhitamo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, bizatangirira mu mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki ya 14 Mutarama 2017.

Ikirango cya Miss Rwanda 2017
Ikirango cya Miss Rwanda 2017

Nkuko bigaragara ku ruguba rwa interineti rwa Miss Rwanda, kwiyandikisha kw’abashaka guhatanira iryo kamba byatangiye tariki ya 29 Ukuboza 2016.

Tariki ya 15 Mutarama 2017, guhitamo abahatanira Miss Rwanda 2017, bizabera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Tariki ya 21 Mutarama 2017, guhitamo ba Nyampinga bizabera mu mujyi wa Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

Tariki ya 22 Mutarama 2017, hazakurikiraho Intara y’Iburasirazuba. Guhitamo ba Nyampinga bizabera i Kayonza.

Tariki ya 28 Mutarama 2017, hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, bibere i Remera.

Hazatorwa ba Nyampinga batanu muri buri ntara n’umujyi wa Kigali. Uko ari 25 bazatoranywamo 15, tariki ya 04 Gashyantare 2017. Abo bazahita bajya mu mwiherero i Nyamata uzatangira tariki ya 12-24 Gashyantare 2017.

Nyampinga w’u Rwanda 2017 azamenyekana tariki ya 25 Gashyantare 2017. Uzatorwa azambikwa ikamba rya Miss Rwanda asimbure Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda 2016.

Jolly Mutesi niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016 (Photo Internet)
Jolly Mutesi niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016 (Photo Internet)

Ikindi ngo ni uko uzajya atorerwa kuba Miss Rwanda azajya yitabira irushanwa rya Miss World, nkuko Miss Jolly yaryitabiriye mu Kuboza 2016.

Ibisabwa abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017

1. Kuba ari umunyarwandakazi
2. Kuba afite hagati y’imyaka 18-24
3. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
4. Kuba avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi, hagati y’icyongereza, igifaransa n’igiswayiri
5. Kuba afite indeshyo ya sentimetero 170 kuzamura
6. Kuba apima ibiro hagati ya 45-70
7. Kuba atari yabyara
8. Kuba yiteguye kumara byibuze umwaka atuye mu Rwanda, igihe yatsinze
9. Kuba atiteguye gukora ubukwe mu gihe cy’umwaka yambaye ikamba
10. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda mu gihe bikenewe
11. Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenda Nyampinga w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho neza, tubashimira igikorwa cyiza mutegura buri mwaka,mugamije guteza imbere umwari w’urwanda.

dusenge duzi yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Miss Rwanda ni nziza pe kd njye ndayikunda kurusha andi marushanwa yose aba mu Rwanda turayitegereje gusa nyampinga w’ Urwanda agomba kuba azi icyo agiye gukora atari mumagambo gusa ahubwo no mubikorwa. murakoze!

Cyubahiro Bertin yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka