Gospel Night Mix izajya ibera muri resitora

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, hagiye kuba igitaramo cy’abahanzi ba Gospel mu resitora. Kuwa gatanu tariki 14/09/2012, iki gitaramo kizabera ahitwa “Amani Restaurant” mu nyubako nshya y’isoko rya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Muri Amani Restaurant bacuruza ibyo kunywa bitandukanye ariko nta nzoga bagira. Kwinjira bizaba ari amafranga 2000 ugahabwa fanta ku buntu. Igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere abahanzi ba Gospel no kumara irungu abakunzi b’aba bahanzi yateguwe na “Gospel Talent Promotion” isanzwe iteza imbere abahanzi baririmba Gospel.

Kwizera Ayabba Paulin, umuyobozi wa Gospel Talent Promotion, yagize ati “twifuje gukora ibitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana buri mpera z’icyumweru kugira ngo abahanzi bajye bishimira abakunzi babo, ndetse n’abakunzi babahanzi babashe kwidagadurana na bo”.

Iyi gahunda ntizafasha gusa abahanzi ba Gospel bamaze kumenyekana ahubwo izabera n’abahanzi bakizamuka umwanya wo kugaragaza ibyo bazi kandi bashoboye.

Patrick Kanyamibwa umuhuzabikorwa (Event Coordinator) wa Gospel Talent Promotion yemeza ko abahanzi babyishimiye cyane ari benshi ngo hasigaye kureba ko n’abantu bazabyitabira.

Itangazo ryamamaza Gospel Night Mix.
Itangazo ryamamaza Gospel Night Mix.

Mu kiganiro twagiranye na Eddie Mico tariki 10/09/2012 nk’umwe mu bahanzi ba Gospel yavuze ko atari azi iby’iyo gahunda ariko ahita atangaza ko ari gahunda nziza. Yagize ati ““ahhh....that’s nice as long as bikomeza gukorwa mu nzira nyayo ya gikristo”.

Twamubajije niba abona nta mbogamizi bizatera cyane cyane ko hariho abakristu bamwe mu matorero amwe n’amwe batari biyumvisha ko umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakoresha igitaramo cyishyuza.

Eddie yadusubije agira ati: “of course abantu bafite bene iyo myumvire yo hasi ntibazashira vuba aha so harimo challenge but kuri njye, i think it’s a nice kwishuza ntacyo bintwaye pe kuko we also invest nk’abandi bahanzi bose”.

Kuba kandi bizabera mu kabari ka gikristo ni bumwe mu buryo abakristu babonye bwo kwisanzura no kwidagadura batari mu kabari kabonetse kose.

Abahanzi bazagaragara muri iki gitaramo ni Dominic Nic, Itsinda riririmba rinacuranga riyobowe na Producer Myma Mbanza Alexis, Columbus Nduwayo n’umusore ukiri mushya uzava Rusizi witwa Pst King.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka