Gentil Misigaro na Israel Mbonyi bimuriye igitaramo kuri YouTube

Igitaramo cyiswe Each One Reach One, cyari kuririmbamo Misigaro Gentil na Adrien na Israel Mbonyi kikaza gusubikwa kubera gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abahanzi bahisemo kugisubukura bagikorera kuri YouTube gikurikirwa n’abantu batandukanye bari banyotewe no kubona aba bahanzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 09 Werurwe 2020, nibwo abashinzwe kwamamaza iki gitaramo, batangiye gukwirakwiza umurongo wa YouTube abantu bashobora gukurikiriraho iki gitaramo, ariko mu cyumba cy’igitaramo nta bantu bari barimo, uretse gusa itsinda ry’abaririmbyi, abacuranzi n’abahanzi bagombaga gutarama.

Umwe mu bashinzwe gufata amafoto muri iki gitaramo, yabwiye Kigali Today ko abahanzi bishimiye kuba bakoze igitaramo, yongeraho ko mu cyumba cy’igitaramo nta muntu n’umwe waje gufana urimo.

Itsinda ry’abaririmbyi ryo kuramya no guhimbaza ni ryo ryabanje ku rubyiniro, hakurikiraho umuzungu wigishije umwanya muto ijambo ry’Imana, maze hakurikiraho rya tsinda ry’abaririmbyi ryanafashije abahanzi kuririmba, rihereye kuri Adrien Misigaro.

Iki gitaramo cyatambukaga kuri YouTube ya Adrien Misigaro, cyatangiye gikurikiwe n’abantu bari hagati ya 300 na 350, bagenda bazamuka ari nako mu bitekerezo bashimaga ko n’ubwo igitaramo cyari cyahagaritswe ariko ko kibashije kubera kuri YouTube abari bafite inyota y’aba bahanzi bakabasha kugabanya amatsiko.

Misigaro Adrien ari ku rubyiniro, yanyuzagamo akavuga ati “Imana ishimwe ko Igitaramo cyacu cyabaye, n’ubwo dufite ubwoba bw’Indwara ariko indwara zaratsinzwe mu isina rya Yesu. Nk’umuntu mfite agahinda mu mutima kuba twarateguye concert ingana gutya ariko umwanzi Satani akabyivangamo akoresheje indwara, ariko ntumbiriye imbere kandi sinzasubira inyuma.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka