Ev. Dana Morey umaze guhindura ubuzima bwa benshi ku Isi yakoreye igiterane gikomeye muri Uganda

Mu gihugu cya Uganda hari kubera igiterane gikomeye cyiswe ‘Miracle Gospel Celebration’ cyateguwe n’Umuvugabutumwa w’umunyamerika Dana Morey uheruka guhembura imitima y’Abanyarwanda mu biterane byabareye mu Bugesera, Nyagatare na Kirehe.

Bamwe mu bitabira ibi biterane batanga ubuhamya bw'uburwayi bakize nyamara bari babumaranye igihe kirekire. Uyu mugabo witwa Moses w'imyaka 42 y'amavuko ngo yari amaze amezi 12 yarapfuye ugutwi kw'iburyo ariko ubu arabasha kumva neza n'amatwi yombi
Bamwe mu bitabira ibi biterane batanga ubuhamya bw’uburwayi bakize nyamara bari babumaranye igihe kirekire. Uyu mugabo witwa Moses w’imyaka 42 y’amavuko ngo yari amaze amezi 12 yarapfuye ugutwi kw’iburyo ariko ubu arabasha kumva neza n’amatwi yombi

Iki giterane cy’iminsi itatu kiri kubera muri Uganda mu Karere ka Kamuli mu Burasirazuba bwa Uganda, cyatangiye ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, kikaba kizasozwa ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024. Cyateguwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa ‘A Light to the Nations’ washinzwe na Ev. Dr Dana Morey.

Dana Morey yagiye mu Karere ka Kamuli nyuma yo gusoza ikindi yakoreye mu Karere ka Pallisa muri Uganda kuva ku wa 11 – 13 Ukwakira 2024. Ibi biterane birangwa n’amahugurwa y’abizera [Bold Faith Conference] mu kubafasha gushora imizi mu gakiza, inyigisho zigenewe abantu bose, gusengera abarwayi no gutanga impano binyuze muri tombola.

Ibiterane bya Dana Morey birangwa kandi n’ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere siporo aho basura ibigo by’amashuri byose byo mu Karere kaberamo igiterane bakanabaha impano y’imipira yo gukina, guhamagarira urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, gutanga impano zirimo inka, moto, amagare, televiziyo n’ibindi.

Ku wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, habura umunsi umwe ngo igiterane nyirizina gitangire muri Kamuli, abapasiteri bo mu Matorero atandukanye yo muri Kamuli, bakiriye Dana Morey mu buryo bwihariye. Dana Morey yaherekejwe n’abantu benshi cyane bambaye nk’ingabo banafite ibyapa biriho ifoto ye yamamaza ibi biterane.

Abakristo bakoze ingendo gitwari mu mujyi berekeza ahari kubera igiterane, bakaba bari barangajwe imbere n’abarimo Polisi ya Uganda. Mu kumugeza ahabera igiterane baririmbaga mu ijwi riranguruye kandi ryuzuye ibyishimo. Bagezeyo, bafashe umwanya batakambira Imana bayisaba ko yakiza umujyi wa Kamuli, igakiza n’ubugingo bw’abahatuye.”

Umunsi wa Mbere w’igiterane cyo muri Kamuli ni ukuvuga ku wa Gatanu, waranzwe no guhembuka mu buryo bw’Umwuka binyuze mu nyigisho za Ev Dana Morey, ndetse bamwe batsindiye impano zitandukanye binyuze muri tombola. Ni igiterane kiri kwitabirwa ku rwego rwo hejuru nk’uko byagenze mu Pallisa mu Cyumweru gishize.

Ev Dana Morey yabwiye abanya-Kamuli ati “Icyaha kiraryana". Yongeyeho ati "Satani yifuza ko ukora ibyaha kandi yifuza ko uba umucakara wacyo, ugahora wiciraho iteka, kandi ukumva ukozwe n’isoni nubwo ibyaha ukora waba ubikora mu ibanga. Icyaha kizagutera kumva usuzuguritse no kumva udakwiriye".

Yakomeje ati "Amakuru meza ahari ni uko Kristo yishyuye ibyo byose kugira ngo ubabarirwe. Na Yesu ubwo yabonekeraga Pawulo yamusabye kujya kwigisha abantu bakava mu mwijima w’ibyaha bakajya mu mucyo, bakava mu mbaraga za Satani bakiyegurira Imana, kugira ngo bababarirwe ibyaha. – Ibyakozwe n’Intumwa 26:18.”

“Icyo Imana igusaba nta kindi: ni ukuva mu mwijima ukajya mu mucyo, kuva kuri Satani ukajya kuri Yesu no kuva mu bubata bw’icyaha ukajya mu mudendezo wo kubabarirwa. Witeguye guhinduka?” Ni ko Ev. Dana Morey yasoje abaza.

Igiterane ‘Miracle Gospel Celebation’ cyo muri Uganda cyateguwe na Dr. Dana Morey abinyujije mu Muryango w’Ivugabutumwa ‘A Light to the Nations’ abereye Umuyobozi ku rwego rw’isi, mu gihe muri Afurika uyoborwa n’Umunyarwanda Pastor Dr. Ian Tumusime.

Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika wiyemeje kuzenguruka isi abwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Amaze kugera mu bihugu byinshi bya Afurika, ibihugu binyuranye by’i Burayi, Amerika y’Epfo, Pakisitani, u Buhinde n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Mu bihugu amaze gukoreramo ibiterane harimo n’u Rwanda. Mu 2023 nibwo aheruka gukorera ibiterane mu Rwanda - byitwaga Miracle Gospel Harvest, bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare tariki 07-09 Nyakanga; na Bugesera ku wa 14-16 Nyakanga. Moto nshya 22 ni zo yatanze nk’impano mu biterane byo mu Rwanda.

Binyuze mu ivugabutumwa Dana Morey akora hirya no hino ku Isi, ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwakira agakiza, abandi barahembutse mu buryo bw’Umwuka. Yahinduye ubuzima bwa benshi binyuze mu bikorwa akora byo gufasha abatishoboye ndetse n’impano z’agatangaza atanga muri buri giterane aho nibura moto 11 zitangwa mu giterane kimwe.

Bamwe batahana impano zitandukanye binyuze muri tombola
Bamwe batahana impano zitandukanye binyuze muri tombola

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka