Dream Boys yegukanye Primus Guma Guma Superstar 7

Itsinda ry’abaririmbyi “Dream Boys” niryo ryegukanye irusharwa ryo kuririmba rya Primus Guma Guma Superstar ribaye ku nshuro ya karindwi (PGGSS7).

Dream Boys yegukanye PGGSS7
Dream Boys yegukanye PGGSS7

Baryegukanye nyuma y’igitaramo gisoza iryo rushanwa cyabereye muri Parking ya Stade amahoro, ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Nyuma yo kwegukana iryo rushanwa, Dream Boys yahawe sheki iriho miliyoni 24RWf nk’igihembo cya mbere gihabwa uwegukanye iryo rushanwa.

Dreams Boys yakurikiwe n’umuririmbyi Christoper wahahe sheki iriho miliyoni 4.5RWf. Uwa gatatu yabaye Bull Dogg wegukanye igihembo cya miliyoni 4RWf.

Ibitaramo by’iri rushanwa rya PGGSS7 byatangiriye i Huye ku itariki ya 20 Gicurasi 2017 bikomereza i Gicumbi, Ngoma na Rubavu.

Iri rushanwa ryabayemo ibintu bitandukanye byatunguye abafana baryo ndetse n’abaryitabiriye.

Ubwo hari hagiye gutorwa abaririmbyi bagomba kuryitabirwa, EAP na Bralirwa bafatanya kuritegura, bashyize hanze amabwiriza avuga ko abaryitabira bagomba kuba batarengeje imyaka 35 y’amavuko.

Dream Boys ubwo begukanaga igihembo cya mbere muri PGGSS7
Dream Boys ubwo begukanaga igihembo cya mbere muri PGGSS7

Ibyo byakuruye impaka ndende mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ndetse no mu baririmbyi. Aho bamwe bavugaga ko ayo mabwiriza akumira abaririmbyi bafite impano.

Icyo gihe abaririmbyi bahabwaga amahirwe yo kujya muri iryo rushanwa barimo Danny Vumbi ntibatowe kuko barengeje iyo myaka.

Ku ikubitiro hatowe abaririmbyi 10 aribo Bull Dog, Danny Nanone, Mico The best, Davis D, Christopher, Social Mula, Active, Dream Boys, Odda Paccy na Charly na Nina.

Umuririmbyi Christopher niwe wabaye uwa kabiri muri PGGSS7
Umuririmbyi Christopher niwe wabaye uwa kabiri muri PGGSS7

Nyuma y’iminsi mike abaririmbyi Charly na Nina bahise bandika baseza bavuga ko batakitabiriye iryo rushanwa kubera ngo gahunda nyinshi bari bafite zibafitiye inyungu kurusha PGGSS7. Bahise basimbuzwa umuririmbyi Queen Cha.

Abo baririmbyi bitabiriye irushanwa rya PGGSS7, mbere yuko batangira ibitaramo mu ntara, babanje gukora ibikorwa bitandukanye birimo gukora umuganda no kurihira abaturage ubwisungane mu kwivuza.

Bull Dogg niwe wabaye uwa gatatu muri PGGSS7
Bull Dogg niwe wabaye uwa gatatu muri PGGSS7

Ubwo ibitaramo byatangiraga hagaragaye igikorwa cyo kugura abafana aho bamwe mu baririmbyi bahaga amafaranga abantu kugira ngo baze kubafana ubwo baba bari ku rubyiniro.

Ibyo nabyo byakuruye impaka mu bakunzi b’umuziki bamwe bavuga ko ntaho byabaye kuba umuririmbyi yaha amafaranga umuntu ngo amufane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

dream boys turayishimiye yakoze akazi gakomeye murakoze

nitwa ahishakiye yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Dream Boys Oyeee

Niyonshuti Samuel yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

nukuri clistopha baramwibye

uwineza console yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

Christopha Baramwibye Kbs njye Biranambaje Cyane Rwose!

Vedasta yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Boll dogg bamwibye pe

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Congz Indatwa.

Ark buriya uko bigaragara Bruce Merody iyubutaha azayitwara najyamo.naho Christopher we ntazayizamo maze azagaruke atwara Oya cyenda.ni Kata.thx at large

umutoni G.judith yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka