DJ Brianne yabatijwe
Gateka Esther Brianne, wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we.
Uwo mubatizo wabereye ku rusengero rwa Elayono Pentecost Blessing, mu muhango wo kubatiza Abakristo bashya barimo na Dj Drianne. Ni igikorwa cyayobowe na Rev Prophet Ernest Nyirindekwe.
DJ Brianne akimara kubatizwa, yavuze ko yumva yuzuye umunezero kandi akaba yishimiye cyane kuba ari butangire kujya afata igaburo ryera.
Yahishuye ko kubatizwa kwe byashimishije cyane umubyeyi we utari umufitiye icyizere ko biza gukunda akagera aho abatirizwa.
Nyina wa DJ Brianne yishimiye kuba umukobwa we abonye aho abarizwa mu bijyanye no gusenga.
DJ Brianne ari mu bakunze kugarukwaho cyane mu myidagaduro Nyarwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubatizwa sibyo bigira umuntu "umukristu nyakuli".Benshi biba ari imihango gusa.Kuba umukristu nyawe,bisaba "kubanza gushaka umuntu uzi neza bible akayikwigisha".Iyo uyimenye,ukemera no gukurikiza ibyo ivuga,nibwo uhinduka umukristu nyawe.Hari byinshi bible ivuga abakristu benshi batazi.Urugero,ntabwo bazi ko kwibera mu by’isi gusa ntushake imana ari icyaha.Nibyo byarimbuje abantu bo ku gihe cya Nowa bagera kuli millions nyinshi.Harokotse abantu 8 gusa.Nkuko Yesu yavuze,niko bizagenza nagaruka ku munsi wa nyuma.Nabwo bazarokoka abantu bacye bashaka imana,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.