Diamond yahagaritse ibitaramo 5 yagombaga gukorera i Burayi kubera COVID-19

Ibitaramo bitanu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yagombaga gukorera i Burayi yari yarise Europe Tour byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 nibwo Platnumz yagombaga gukora igitaramo cya mbere i Bruxelles mu Bubiligi, bukeye bwaho ku wa Gatandatu agakorera igitaramo i Helsinki muri Finland, ku wa 28 Werurwe 2020 agakorera igitaramo mu mujyi wa Dortmund mu Budage, ku wa 03 Mata 2020 agakorera igitaramo mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa, n’icyo yari kuzakorera Gothenburg muri Suwedi.

Ibi bitaramo byose uyu muhanzi atangaje ko byahagaritswe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko ibyerekeranye no gusubukura bazabimenyeshwa nyuma.

Mu Burayi, ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, imikino, n’ingendoshuri n’imyidagaduro byahagaritswe kugeza n’aho hari abahagaritse amashuri, n’amasoko ahuza abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka