Davis D ngo bamwitege muri Primus Guma Guma

Umuririmbyi Davis D yemeza ko atatunguwe no kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) kuburyo ngo ashobora gutungurana akaryegukana.

Davis D ngo ntiyatunguwe no kujya muri Primus Guma Guma
Davis D ngo ntiyatunguwe no kujya muri Primus Guma Guma

Davis D ubusanzwe witwa Icyishaka David nibwo bwa mbere yitabiriye iri rushanwa, rihuza abaririmbyi bakomeye mu Rwanda.

Ahanganye n’abandi baririmbyi icyenda barimo abamawe kwandika izina mu Rwanda nka Christopher, Dream Boyz, Acitve, Social Mula, na Bull Dog.

U Davis D uzwi mu ndirimbo nka Irekure na Biryogo ahamya ko adatewe ubwoba n’abo bahanganye kuko ngo irurushwa rya PGGSS icyiciro cya karindwi yarigiyemo arizi kandi yarakoze cyane kuburyo ngo ashobora no kubahigika.

Agira ati “Kuba ndi mu bahanzi 10 batoranyijwe ni uko nshoboye kandi ngiye guhangana n’abandi bahanzi bakomeye, narakoze cyane, nje kwerekana no gutungurana mu bihangano byanjye! Ndi gukora cyane, iri rushanwa ndarizi sinatunguwe no kurijyamo.”

Akomeza avuga ko akomeje kwitegura iryo rushanwa anegera abakunzi be no kubakangurira kuzamuba hafi bityo inzozi afite akazazigeraho.

Ati “Ndashaka kuzamura izina ryanjye muri iri rushanwa, nereka Abanyarwanda ko nshoboye ko hari aho ngeze! Ndi gukora ubukangurambaga mu bakunzi banjye! Gusa abenshi baranzi kandi indirimbo zanjye zarakunzwe.”

Davis D ugambiriye gukora amateka muri PGGSS yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa “Go Down”. Ateganya kandi gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya muri Gicurasi 2017, ari gukorera mu nzu y’umuziki ya Incredible Records.

Ibitaramo bya PGGSS7 bizatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bisorezwe i Kigali ya 24 Kamena 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewanna Davis D komerezaho urabizi sana ariko bibaye byiza cyaneee ntiwazajya gukorera muri studio imwe.

DUSHIMIMANA Edison yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Yewanna Davis D komerezaho urabizi cyaneee gusa wazashaka indi nzu itunganya muzika irenze kuyo urimo.

DUSHIMIMANA Edison yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Iyi Publicity yo kwamamaza INZOGA bamwe ntabwo bayishimiye,cyane cyane abitwa ABAROKORE hamwe na Pastors benshi.Bigisha ko kunywa INZOGA ari icyaha.Ariko se koko kunywa inzoga ni icyaha.Reka twumve uko Bible ivuga.Koko Bible ivuga ko VINO ari umukobanyi.Ariko se mwaba muzi GUKOBANA icyo ari cyo?Bivuga ko iyo unyoye VINO nyinshi,iragukobana.Ituma usinda ugakora ibintu bibi.Niyo mpamvu Imana isaba abantu banywa INZOGA kunywa nkeya kugirango badasinda.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Ni nayo mpamvu imana yabwiye TIMOTE iti wikomeza kunywa amazi,ahubwo ujye unywa Vino nkeya (1 Timote 5:23).Muli YESAYA 25:6,havuga ko imana iha Vino abantu ikunda.Ndetse na YESU yaje anywa inzoga,bituma abantu bamwita umusinzi (Matayo 11:19).Mulibuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i KANA.Pastors bifatira abantu batazi Bible bakababwira ko kunywa VINO ari icyaha.Nyamara Pastors benshi bazinywa bihishe.Ahanini Pastors baba bashaka ko abantu babaha icyacumi,aho kuyatanga mu nzoga.

NZARAMBA John yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka