Cyusa wahimbiye indirimbo Umukuru w’Igihugu agiye gushimira Inkotanyi mu gitaramo

Cyusa Ibrahim umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo, agiye gukora igitaramo cy’indirimbo zirenga 30 zivuga ku rugamba rw’inkotanyi ashimira ababohoye u Rwanda, akazanaririmba indirimbo yahimbiye umukuru w’igihugu Paul Kagame nk’uwari uyoboye uru rugamba.

Ku munsi w’itariki 4 Nyakanga 2020 ubwo u Rwanda ruba rwizihiza umunsi wo kwibihora, nibwo Cyusa akora iki gitaramo yise “Inkera yo kwibohora” akaba aririmbamo indirimbo zizwi na benshi zahoze ziririmbwa mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora.

Mu guhuza izi ndirimbo, Cyusa yibanze cyane ku ndirimbo za Isamaza, indahemuka, iza Muyango n’iz’abandi bagiye baririmba indirimbo zongereraga ingufu (Morale) abari ku rugamba, ariko na we ngo yahimbye indirimbo imwe yihariye yageneye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame nk’uwari uri ku isonga ry’uru rugamba.

Ni byo Cyusa yasobanuye ati “Hari n’indirimbo y’umwihariko nahimbiye Nyakubahwa Paul Kagame, kuko ni we wari uyoboye uru rugamba, iyo na yo nzayiririmba uwo munsi.”

Cyusa avuga ko afite impamvu nyinshi zatumye ashima inkotanyi muri iki gitaramo, ariko imwe muri izo ngo ni ukuba zaramufashije kubona ubuzima nyuma yo kurokoka.

Yagize ati “Hari umuntu wandokoye wari mu batarahigwaga, kuko rero yabaga yagiye gushaka imibereho, iyo yagendaga yansigaga mu kigo cya Gisirikare abasirikare b’Inkotanyi rero barankunze cyane ku buryo byatumye nanjye nkura nkunda Inkotanyi.”

Iki gihe Cyusa yari afite imyaka ine gusa, ariko abasha kwibuka ibyiza yakorewe n’Inkotanyi muri icyo gihe ubwo yirirwaga mu nkambi ya gisirikare.

Iki gitaramo cyateguwe na Cyusa, kizatambuka ku rubuga rwa YouTube rwe rwitwa Cyusa Ibrahim, kikazatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba kugeza saa tatu tariki 04 Nyakanga 2020.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka