#COVID19 yateje igihombo gikomeye mu bakora umuziki

Uruganda rwa muzika mu Rwanda rumaze kuzamuka ku rwego rwo gutunga abawukora, bakabigira umwuga. Benshi mu bakora umuziki, bavuga ko ari akazi umuntu yashoramo imali kandi akaba yizeye inyungu kuko ari business nk’izindi.

Igitaramo cyiswe Each One Reach One, cyari kuririmbamo Misigaro Gentil na Adrien na Israel Mbonyi giherutse gusubikwa kubera Coronavirus, abahanzi bahitamo kugisubukura nta bandi bantu bari aho cyaberaga, bagikorera kuri YouTube
Igitaramo cyiswe Each One Reach One, cyari kuririmbamo Misigaro Gentil na Adrien na Israel Mbonyi giherutse gusubikwa kubera Coronavirus, abahanzi bahitamo kugisubukura nta bandi bantu bari aho cyaberaga, bagikorera kuri YouTube

Si mu Rwanda gusa uyu muziki ukunzwe kuko hari n’abatangiye kuwukora ku buryo mpuzamahanga, aho bategura ibitaramo mu mahanga, bagakorana indirimbo n’abanyamahanga. Ibi rimwe na rimwe bisaba ko Abanyarwanda bakora umuziki basohoka hanze y’u Rwanda mu gutunganya no kumenyekanisha ibihangano byabo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gusohora amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, muri ayo mabwiriza hakaba harimo abuza abantu kujya ahahurira abantu benshi, harimo ibitaramo, ndetse guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 saa sita z’ijoro, nta ngendo z’abava cyangwa abaza mu Rwanda zizongera kubaho, mu gihe cy’iminsi 30. Ibi rero, bigasa n’ibifunga isoko rya muzika.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bafite inzu zikora muzika zikanarengera inyungu z’abahanzi babo, batubwira ibibazo bahuye na byo kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement, yatubwiye ko iki cyorezo kimaze kubatera igihombo kinini, haba mu kwinjiza amafaranga ndetse no mu bindi bikorwa bateguriraga abakunzi babo. Yagize ati: "Hari ibitaramo twateganyaga gukora icyari hafi ni icya Igor Mabano tariki ya 21 Werurwe. Ayo ni amafaranga menshi twahombye, kandi aha igihombo kijya ku bantu benshi. Ikibabaje cyane ni igihombo ku byishimo twagombaga guha abakunzi ba Igor, byo ntiwabona uko ubibara. Hari n’ibindi bitaramo bitandukanye abahanzi bagombaga kuririmbamo na byo bitakibaye. Hari ingendo twari dufite zo kujya mu mahanga gukora amashusho y’indirimbo, ibyo byose byarahagaze.

Aristide Gahunzire, umujyanama wa The Mane, yavuze ko byaba akaga gakomeye iki cyorezo kiramutse kigeze mu kwezi kwa Gicurasi.

Yagize ati: "Kuvuga umubare w’amafaranga tumaze guhomba biragoye cyane. Igihombo ni kinini cyane. Ahanini abantu dukora umuziki ahantu twungukira ni mu bitaramo cyane. Iyo bitaba rero, ni ibibazo mu ruganda rwose rwa muzika. Hari igitaramo kinini twateguraga muri uku kwezi kwa Werurwe, twari twatumiye n’umuhanzi wo hanze, twari dufitemo amafaranga menshi. Hari ibindi byinshi twateguraga biragoye kubisobanura. Ubwoba dufite ni uko iki cyorezo cyazageza mu kwezi kwa Gicurasi. Amezi atangira umwaka ibitaramo biba ari bike, ariko nyuma y’ukwezi kwa Mata, Covid-19 iramutse igihari twazagira igihombo gikomeye umuntu atabara. Imana ibiturinde. Ubu indirimbo, Video zidasaba gusohoka igihugu no guhuza abantu benshi, turabikora ntitwahagaze. Gusa urabyumva turasohora amafaranga ariko nta yinjira. Ubu turasenga ngo iki kibazo kibonerwe umuti mbere y’impeshyi (summer), kuko guhera mu kwezi kwa Gicurasi dufite ibitaramo byinshi twatumiwemo hanze y’u Rwanda."

Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda Paccy, uyobora Empire Records, we yavuze ko gutekereza ku gihombo bagize, umuntu ashobora guta umutwe (ibyo yise gusara). Yagize ati: "Hari indirimbo nyinshi twateganyaga gusohora. Ariko ubu gukora amashusho ni ikibazo tugomba kwirinda uko dushoboye kose. Kwamamaza ibikorwa byacu, indirimbo nshya, byose ni ukubikora umuntu adasohotse mu nzu. Biragoye hari n’ibidashoboka nyine ugahomba. Ibitaramo byo twateguraga, ibyo twari twatumiwemo, hari ubwo mba ntashaka no kubitekereza kuko wata umutwe. Ni igihombo gikabije, iki cyorezo cyadukozeho. Ubu icyo turi kwitaho ni ukwirinda, no kwirinda ibikorwa byose bishobora kugikwirakwiza".

Si mu muziki gusa, ahubwo n’abakora ubundi bucuruzi bunyuranye, bavuga ko iki cyorezo kimaze kubateza igihombo kinini, kuko ubu business nyinshi nk’utubari, resitora, amasoko, ... abantu batakiza kugura uko bisanzwe. Kugeza ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020, mu Rwanda hari hamaze kugaragara abantu 11 banduye COVID-19, ingamba zo kuyirinda zikaba zikomeje gushyirwamo imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka