COVID-19: Tom Close yateguye igitaramo azakorera iwe mu rugo

Umuhanzi Tom Close akaba n’umuganga w’umwuga, yitaye cyane ku bantu bamaze iminsi bari mu rugo basa n’abadaheruka gususuruka, maze ategura igitaramo yise ‘IWE Show’, kuko azagikorera mu rugo iwe kikanyura ku rubuga rwa Instagram no kuri Youtube.

Tom Close azataramira abakunzi be yibereye iwe (Photo:Internet)
Tom Close azataramira abakunzi be yibereye iwe (Photo:Internet)

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yabajije abantu niba biteguye gutaramirwa, maze agira ati “Mu rwego rwo kuguma mu rugo nta rungu, twabateguriye igitaramo kizamara isaha imwe kuri Youtube channel no kuri Instagram”.

Iki gitaramo, Tom Close azagikora ari mu rugo iwe ku buryo aho azashobora kuvuganira n’abazakitabira, ari mu butumwa buzoherezwa ku rukuta rwa Instagram no kuri YouTube gusa.

Tom Close ni umuhanzi wa gatatu mu Rwanda ugiye gushimisha abakunzi be yibereye mu rugo iwe na bo bari mu ngo zabo, nyuma y’igitaramo cyakozwe na Adrien na Gentil Misigaro, ndetse n’igiheruka gukorwa na Bruce Melodie.

Ubu bukaba ari bumwe ku buryo bushoboka bwo gufasha abantu gususuruka muri iki gihe isi yose irimo inyura mu bihe bigoye by’icyorezo cya Covid-19, aho abantu bose bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka