Covid-19 ishobora kuzasiga ihungabana mu bahanzi - Hope Azeda

Hope azeda uzwi cyane mu kwandika no gutunganya filime n’amakinamico, yavuze ko ingaruka za Covid-19 zizatuma hari abantu benshi barimo n’abahanzi barwara indwara z’ihungabana ry’ibitekerezo kubera imishinga yabo yangiritse, ku buryo bamwe muri abo bazakenera abavuzi bo mu mutwe.

Umuhanzi Hope Azeda asanga COVID-19 ishobora kuzasiga ihungabana mu bahanzi
Umuhanzi Hope Azeda asanga COVID-19 ishobora kuzasiga ihungabana mu bahanzi

Hope Azeda washinze akanayobora itorero Mashirika, ubwo yari mu kiganiro Dunda kuri KT Radio, yavuze ko umwaka wa 2020 uzaba nk’upfira ubusa abahanzi, kuko watangiye nabi ukaba ugiye kugera muri ½ abahanzi bari mu gihombo gikomeye kimwe n’abandi Banyarwanda bose kubera ibihe bya COVID-19.

Yavuze ko kubera ibi bibazo, hari abahanzi barambiwe kuba mu rugo cyane ko benshi baba basanzwe bakora ingendo nyinshi zirimo n’ibitaramo byabatungaga, ku buryo aho bari mu rugo batangiye kugira ibibazo by’imitekerereze, agasanga igihombo bagize gishobora kubakururira ibibazo by’ihungabana.

Ati “Ni ikibazo kigaragara kuko abahanzi ni abantu birirwa bakora ingendo kubera akazi bakora kandi muri izo ngendo benshi ni ho bakura ubushobozi bw’amafaranga, kandi urabona ko byatangiye ari bwo umwaka ugitangira, none ugiye kugera muri ½.

Ubwo iki cyorezo kizaba kirangiye, bamwe mu bahanzi bazakenera inzobere mu by’indwara z’ibitekerezo kugira ngo babaganirize babashe gusohoka muri ibi bihe”.

Hope azeda hamwe na Tom Close, Alex Muyoboke na Deejey Pius bari abatumirwa, basesenguye uburyo urwego rw’imyidagaduro ruzasubira inyuma cyane cyane mu bijyanye n’amikoro, nk’uko bizagendekera izindi nzego z’ubuzima bw’Abanyarwanda nyuma y’uko Covid-19 izaba irangiye.

Ariko aba bahanzi bose basize batanze ubutumwa busaba abafana babo n’Abanyarwanda muri rusange kuguma mu rugo, kugira ngo icyorezo kirangire vuba ubuzima bukomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka