Contact Restaurant nayo igiye gutangiza Gospel Night

Resitora izwi ku izina rya ‘‘Contact Restaurant’’ nayo igiye gutangiza Gospel Night kuri uyu wa gatandatu tariki 22/09/2012.

Gospel Night ni igitaramo cy’abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Iyi gahunda yatangirijwe muri Amani Restaurant mu cyumweru gishize.

Nyuma y’uko hari hashize igihe kinini abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana batabona aho bidagadurira ku mugoroba, Ayaba Paulin na Patrick Kanyamibwa batangije gahunda bise Gospel Night none kuri ubu biragaragara ko abakunzi ba Gospel bagiye kujya babona ahantu batandukanye ho kwidagadurira bumva indirimbo zihimbaza Imana.

Iyi Gospel Night izabera muri Contact Restaurant ntikuyeho iriya yo muri Amani Restaurant kuko nayo izakomeza. Ibi byose bije mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Contact Restaurant nayo kimwe na Amani Restaurant, nta bisindisha bibarizwamo kuko nayo ni iy’umudamu ukijijwe. Iyi resitora kandi izwiho guteka neza cyane ibiryo binyuranye bityo abazaza kuhataramira ntibazicwa n’inzara.

Agashya kuri iki gitaramo ni uko kwinjira ari ubuntu. Abazaza bazataramirwa n’abahanzi bamaze kubaka izina muri Gospel nka Dominic Nic ari nawe ubushize wataramiye muri Amani Restaurant, Pastor King, Olivier Roy, Pamela n’abandi batandukanye.

Contact Restaurant iri munyubako nshya y’isoko ahahoze isoko rya Nyarugenge muri etage ya gatatu. Isaha yo gutangira igitaramo ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka